APR Handball yageze ku mwanya wa mbere

0
Ikipe ya APR aha yari maze gutsinda Nyakabanda

Ikipe ya APR Handball yageze ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ibitego 36-21 Nyakabanda ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Handball mu Rwanda.

Uyu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama uyu mwaka ku kibuga cya Kimisagara.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR Handball, Bagirishya Anaclet, yatangarije Izubariashe.rw ati “ Kugeza ubu turanganya na Police yari ituri mbere mu manota ndetse n’ibitego 53 turabinganya twese tuzigamye ubu rero twahise tubajya imbere kuko ari twe tubari imbere mu nyuguti.”

Avuga ko ubundi iyo amakipe anganya amanota itegeko rivuga ko harebwa imikino yahuje amakipe ariko kugeza ubu Police ntirahura na APR muri uyu mwaka, birumvikana ko hagomba kugenderwa ku nyuguti uko zikurikirana.

Ndagijimana Dieudonne umutoza wa Nyakabanda we yemeza ko nubwo batsinzwe uyu mukino ariko badacitse intege kuko shampiyona isa n’aho ari bwo igitangira, ubu bagiye kwitegura imikino ikurikira kugira ngo barebe ko babona intsinzi.

Yagize ati “Turifuza byibura kuza mu makipe atatu ya mbere muri shampiyona kandi birashoboka kuko shampiyona y’uyu mwaka igitangira twatangiye dutsinda kandi ndizaba ko abakinnyi banjye iyo bakinnye n’ikipe nka APR ari icyo baba bize.”

Avuga ko kugeza ubu abakinnyi be bameze neza ndetse n’amakosa bagiye bakora muri uyu mukino biteguye kuyakosora kugira ngo bizabafashe mu mikino ikurikira.

Ikipe ya APR iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 ikaba inganya na Police iri ku mwanya wa kabiri na yo ifite amanota 6.


Ikipe ya Nyakabanda yabanje mu kibuga

Tanga igitekerezo