Amb. Rugwabiza yaganirije Loni uburyo bwo kwirinda intambara

0
258
Ambasaderi Valentine Rugwabiza

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza yaganirije akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi uburyo harushwaho guteza imbere amahoro ku Isi hirindwa intambara ari na yo mpamvu uyu muryango washyizweho.

Mu ijambo rigaragara ku rubuga rw’ibiro bihagarariye u Rwanda muri Loni, Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko Loni yashinzwe mu myaka 70 ishize ifite intego yo kurinda abo mu gihe kizaza ibijyanye n’intambara.

Nyamara ngo ntibyabujije ko intambara zidasiba kubaho kandi ngo zimwe zikanamara igihe kitari gito bigaragaza ko kugeza ubu uyu muryango wananiwe kugira icyo ubikoraho.

Nubwo ngo hagenda habaho ibyo bibazo kandi binagoye gukemurwa, ngo hari uburyo bwagiye bushyirwaho bw’ibiganiro bihuza impande nyinshi ngo harwanwe izo ntambara binyuze mu turere tuba dufite uburyo bw’imikoranire butandukanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Muri Afurika, ubunararibonye mu kurwanya bwagaragaje ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uri mu mwanya mwiza wo kubimenya kandi unafite ubushobozi bwo kugira icyo ukora mu buryo bwihuse. Byongeyeho kandi ubwo bushobozi burenze ibyo kunyura mu biro byinshi n’inzira ndende kugira Loni igire icyo ikora.”

Amb. Rugwabiza avuga ko yizera ko ubufatanye bwa Loni n’Ubumwe bwa Afurika bwaba uburyo bwiza buganisha ku biganiro by’uko kwirinda intambara muri Afurika ndetse hagafatwa n’ibyemezo.

Yakomeje agaragaza ko ibyemezo byafashwe n’abayobozi ba Afurika mu 2013 byagaragaje ko bashaka Afurika itarangwamo intambara kandi bakaba baragaragaje ubushake bwabo ngo barinde abo mu bihe biza kugira umugabane urangwa n’intambara aho bihaye kugeza mu 2020 intambara zikaba zarangiye.

Aha yasabye ko habaho umurongo uhamye w’uburyo akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kakorana bya hafi na Afurika ngo hagaragazwe uburyo bwo gushaka amahoro buboneye

Yageze aho agaragaza uburyo u Rwanda uburyo bwaharaniye amahoro arambye kuko Guverinoma yagiyeho nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yaharaniye kubaka u Rwanda rushya buri wese yibonamo, iharanira ubumwe n’ubutabera inagarurire icyizere inzego za leta.

Ngo icyo cyonyine ni ikigaragaza inshingano nyamukuru y’igihugu mu kurwanya intambara hubakwa inzira iboneye ngo buri wese anyurwe n’uburenganzira bwa muntu.

Ambasaderi Rugwabiza yasoje avuga ko yizeye ko uyu mwaka hari impinduka nyinshi zizagaraga mu gushyira mu bikorwa intego z’igihe kirambye mu rwego rwo kubona inzira y’amahoro arambye n’iterambere.

Tanga igitekerezo