Amavubi azamenya inzira yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2019 kuwa Kane

    0
    Amavubi ashobora kwisanga mu itsinda rikomeye mu majonjora y'igikombe cy'Afurika 2019 (Ifoto/ububiko)

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2017 hakorwa tombola y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun mu 2019.

    Nyuma yo kubura itike y’igikombe cyo mu 2015 cyabereye muri Guinea Euatorial kuko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bibiri, Dady Birori, itike igahabwa Congo Brazziville, mu 2017 rwabuze itike nyuma yo gutsindirwa mu birwa bya Mauritius igitego 1-0, umukino wabaye imbarutso.

    Iyi tombola izabera Libreville muri Gabon mbere y’iminsi ibiri ngo hatangizwe igikombe cy’Afurika 2017.

    Biteganyijwe ko amajonjora ya mbere y’iri rushanwa rizabera muri Cameroun kuva tariki ya 12 Mutarama – 3 Gashyantare 2019 azatangira tariki ya 20 Werurwe 2017 bongera muri Kamena 2017.

    Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 1972, Cameroun igiye kwakira igikombe cy’Afurika kitazagaragaramo Tchad yahagaritwe nyuma yo kwikura mu majonjora ya 2017 gusa Maroc izitabira nyuma yo kujurira mu kanama nkempuramaka k’imikino ibikombe bya 2017 na 2019 yari yahagaritswemo kuko yanze kwakira icya 2015.

    Ni tombola ishobora gushyira hu Rwanda mu mwanya mubi kuko amakipe apangwa hakurikijwe umusaruro aheruka gutanga nko mu majonjora y’igikombe cy’Isi (u Rwanda rwasezerewe na Libya) n’ibikombe bitatu by’Afurika n’amajonjora yabyo.

    Nyuma yo gusezerera McKinstry, Jimmy Mulisa wari uw’agateganyo yerekeje muri APR FC (Ifoto/ububiko)

    Amavubi na FERWAFA mu myiteguro y’ikubagahu

    Nubwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buherutse gutangaza ko buzitonda mu gushaka umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse bagatangirana na Mutarama kumushaka, bishobora gukorwa vuba vuba kuko hari ukwezi kumwe ko kwitegura aya majonjora yo muri Werurwe.

    Amavubi aheruka gukina umukino usoza amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2017 banganya na Ghana igitego 1-1 kuri stade Amahoro. Imikino itatu iheruka batsinzwemo ibiri banganya umwe.

    Andi majonjora azatangira vuba ni ay’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) 2018 kizabera muri Kenya azatangire tariki ya 20–22 Mata 2017.

    Tanga igitekerezo