Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

0
Perezida Idriss Déby (wambaye umweru) ashyikiriza Perezida Alpha Condé inkoni y'ubuyobozi (Ifoto/AU)

Nyuma y’umwaka ayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Idris Deby Itno wa Chad yasimbuwe na Alpha Condé wa Guinea Conakry.

Uyu muhango wabereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama rusange ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Alpha Condé w’imyaka 78, yatangiye kuyobora Guinea kuva mu mwaka wa 2010.

Perezida Alpha Condé ari mu batumye uwahoze ari Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ava mu gihugu, nyuma y’ukwezi yaranze kurekura ubutegetsi ngo abuhe Adama Barrow.

Tariki ya 20 Mutarama 2017, Perezida Condé ubwo yari muri Gambia, indege ye bwite ni yo yakoreshejwe na Yahya Jammeh kuva mu gihugu arahunga.

Biteganijwe kandi ko muri iyi nama ikomeje kubera muri Ethiopia, hanatorwa Perezida wa Komisiyo ya AU, ugomba gusimbura Dr Dlamini Zuma, ni inama kandi irimo na Perezida Paul Kagame.

Tanga igitekerezo