Moussa Faki Mahamat wo muri Chad ni we wasimbuye Dr Dlamini Zuma muri AU

0
Moussa Faki Mahamat wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Chad ni we wasimbuye Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU

Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat w’imyaka 56 ni we watorewe gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma wo muri Afurika y’Epfo ku buyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Moussa Faki Mahamat yarushije abandi bari bahanganye amajwi mu matora yabereye kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cya AU kiri i Addis Abeba muri Ethiopia ahabera inama rusange ya 28 y’uyu muryango.

Uyu mugabo ni umunyapolitiki wo muri Chad wabaye Minisitiri w’intebe kuva muri Kamena 2003 kugeza tariki 4 Gashyantare 2005.

Ni uwo mu ishyaka rya Patriotic Salvation Movement (MPS) riri ku butegetsi muri Chad akaba akomoka mu bwoko bwa Zaghawa bukomokamo Perezida Idriss Déby.

Yabaye Perezida w’inama y’ubukungu n’umuco kuva mu 2007 kugeza mu 2008 aho yavuye agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad kuva ubwo kugeza none.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yakagombye kuba yaratorewe mu nama ya 27 yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016 ariko mu biyamamazaga nta n’umwe wagize amajwi asabwa bityo Dr Dlamini Zuma yongererwa igihe cyo kuyobora iyi komisiyo.

Tariki 15 Ukwakira 2012 nibwo Dr Nkosazana Dlamini Zuma yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika asimbuye Umunya-Gabon, Jean Ping uherutse kwiyamamariza amatora yo kuyobora iki gihugu agatsinda na Perezida Ali Bongo nubwo we atemeye ibyavuye mu matora.

Tanga igitekerezo