Abasirikari ba Kenya barenga 50 bishwe n’umutwe wa Al Shabaab

0

Al Shabaab umutwe urwanya ubutegetsi bwa Somalia, wemeje ko wishe abasirikari ba Kenya 57 bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Al Shabaab ivuga ko kandi yamaze kwigarurira ibirindiro izi ngabo zari zirimo.

Umuvugizi wa al Shabaab Sheikh Abdiasis Abu Musab yavuze ko bagabye igitero gikomeye kuri izi ngabo ziri mu muryango wa AMISOM, mu Mujyi wa Kulbiyow hafi y’umupaka
wa Kenya.

Yagize ati ‘Abarwanyi bacu babiri bafite imodoka itezemo ibisasu yinjiye mu nkambi ya gisirikari mbere y’uko ituritswa, twamaze kubarura abasirikari ba Kenya 57 bishwe,
twafashe kandi imodoka nyinshi za Kenya n’imbunda.”

Gusa igisirikari cya Kenya cyo cyahakanye aya makuru, kivuga ko aba basirikari bose batapfuye n’ubwo kiterekana umubare w’abishwe.

Lieutenant Colonel Paul Njuguna yagize ati “Imirwano irakomeje, ubu turimo guhabwa amakuru y’ibirimo kuba.”

Ibi nibyo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Muri Mutarama 2016, umutwe Al Shabaab nabwo wishe abasirikari 100 ba Kenya bari mu gace ka El Adde hafi ya Kenya.

Tanga igitekerezo