Abamotari na Koperative yabo mu Rwanda ntibumvikana ku mwambaro wamamaza ibigo by’itumanaho

    0
    Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari (FERWACOTAMU), Ntaganzwa Celestin

    Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, barashinja koperative yabo ku rwego rw’igihugu (FERWACOTAMU) kubagurisha umwambaro ubaranga mu kazi, gusa yo ikaba ibihakana.

    Uyu mwambaro uranga abamotari bambara iyo bari mu kazi, usanga wamamaza amwe mu masosiyete akora ibikorwa by’itumanaho mu Rwanda.

    Aba bamotari bavuga ko bitumvikana uburyo bambara imyenda y’akazi nyamara yamamaza aya masosiyete, bo ntibabone inyungu, byanarangira uyu mwambaro bakawugura amafaranga ibihumbi bitatu.

    Umwe mu bamotari yagize ati “Byumvikana gute ukuntu umuntu yakwamamaza isosiyete umwaka ugashira undi ugataha nta nyungu namba abonye? Ibi bisa nk’aho ari ukuducuruza rwose. Uretse kuba ari abayobozi babyungukiramo twebwe nta n’igiceri tubona.”

    Ubwo ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyabazaga Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari (FERWACOTAMU), Ntaganzwa Celestin kuri iki kibazo, we yabiteye utwatsi, avuga ko ngo iyi myenda batayigurisha.

    Yagize ati “Uriya mwambaro ni ubuntu, ntugurishwa, gusa hari abanyamuryango bamwe bavuga ko bawuguze ariko twabikurikirana tugasanga ahubwo hari ibyo wenda uwo muntu yabazagwa na koperative ye, yaza aje gushaka wa mwambaro bakabanza kumubwira ko yuzuza ibyo atujuje.”

    Kuba bamwe mu bamotari bavuga ko nta nyungu babona mu makoperative yabo, uyu muyobozi we avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa.

    Yunzemo ati “Ubu dufite umushinga ko tugiye kwicururiza moto nk’abamotari ubwacu, dufite kandi gahunda ko tugiye kuzatangiza SACCO Motari kugira ngo za nyungu zijye zigaruka ku bamotari, iyo SACCO kandi izajya ikemura utubazo tw’abanyamuryango two mu mafaranga make.”

    Kugeza ubu Impuzamahuriro y’abamotari (FERWACOTAMU) ivuga ko mu makoperative yabatwara moto, hamaze kugera imitungo ihwanye na miliyari 1.5, aha abakora aka kazi bakaba ari naho bahera bavuga ko amafaranga bakwa umunsi ku wundi, ariyo ateza imbere abayobozi bakuru kurusha abakora uyu mwuga.

    Tanga igitekerezo