Abakobwa 105 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2017

0
407
Ishimwe Dieudonné, uyobora RIBU

Abakobwa barenga 105 bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, azatangira ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Mutarama 2017.

Aya marushanwa azatangirira mu Ntara y’u Burengerazuba, abere kuri Belvedere Hotel mu Karere ka Rubavu. Igikorwa kizatangira ku isaha ya saa munani z’amanywa (2: 00 p.m.).

Abategura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up (RIBU), mu kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru, kuri uyu wa 12 Mutarama 2016, batangaje ko biteze ko uyu mubare w’abazitabira aya marushanwa uzarenga uw’abamaze kwiyandikisha.

Ishimwe Dieudonné, uyobora RIBU yagize ati “Ubu tumaze kwakira abakobwa biyandikishije bari hejuru y’ijana, mperuka mu mibare bari bari mu 105 mu Ntara zose zitandukanye. Ariko turatekereza ko umubare ukomeza kwiyongera kuko turi gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook tubashishikariza gukomeza kwiyandikisha.”

Ishimwe avuga ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha, igakurikirwa n’Intara y’i Burasirazuba.

Miss Mutesi Jolly ugiye gusimburwa, mu majonjora yari yiyamamarije mu Ntara y’u Burengerazuba, mu karere ka Rubavu.

Uzambikwa iri kamba rya Nyampinga mushya azahabwa na Cogebanque imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yeretswe abanyamakuru, ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu, uzambikwa iri kamba kandi, azanitabira amarushanwa ya Nyampinga w’Isi, amarushanwa u Rwanda rwatangiye kwitabira ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2016.

Nyampinga w’u Rwanda mushya azamenyekana kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.

Tanga igitekerezo