Abahoze mu bucukuzi bararuka amabuye kubera ‘shirikoshi’, menya byimbitse iyo ndwara

Mutabaruka ati “Hari igihe kigera ngakorora, ngakorora amabuye; utubuye tukazamuka mu gikororwa nkaturuka, amabuye nkayafata gutya nkayajugunya! Iyo ibuye ryanze kuzamuka mba numva riri gukuba hano [akora mu gatuza], aba bose (yerekana abaturanyi) barabizi iyo nkoroye ayo mabuye ndayabereka; iyo ibuye rizamutse mu gikororwa ndyumva mu kanwa nkarivanamo twaba twicaranye nkarikwereka.”

5
Mutabaruka, umwe mu barwayi ba Silicose wemeza ko akorora agacira amabuye yagiye amwinjiramo ubwo yakoraga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro (Ifoto/Umurengezi R)

Mutabaruka Alphonse ufite imyaka 47, ni umwe mu baturage b’Akarere ka Bugesera bemeza ko bamaze imyaka ine bamenyeshejwe n’abaganga ko banduye indwara ya Silicose, abaturage bita ‘Shirikoshi’, indwara idakira banduriye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Izubarirashe.rw twasuye Mutabaruka mu rugo rwe aho atuye mu Kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru; yicaye ku gatebe k’urubaho. “Uyu mwaka ndumva ubaye uwa kane ndwaye Shirikosi, nabibwiwe na muganga! kandi ngo nayikuye mu birombe kuko na nakozemo imyaka myinshi,” ibyo ni bimwe mu byo yabwiye umunyamakuru.

Akorora cyane, Mutabaruka yunzemo ati “Hari igihe kigera ngakorora, ngakorora amabuye; utubuye tukazamuka mu gikororwa nkaturuka, amabuye nkayafata gutya nkayajugunya! Iyo ibuye ryanze kuzamuka mba numva riri gukuba hano [akora mu gatuza], aba bose (yerekana abaturanyi) barabizi iyo nkoroye ayo mabuye ndayabereka; iyo ibuye rizamutse mu gikororwa ndyumva mu kanwa nkarivanamo twaba twicaranye nkarikwereka.”

Si Mutabaruka utaka indwara ya Silicose mu Karere ka Bugesera gusa, hari n’andi majwi y’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera iki kinyamakuru cyabashije kumva avuga ibisa neza n’ibitangazwa n’uwo muturage.

Abagaragaza ibibazo by’indwara ya Silicose, bahuriza ku kuvuga ko ubwo bacuraga amabuye y’agaciro bibandaga ku gutobora amabuye bakoresheje imashini kandi akaba ngo nta bwirinzi bari bafite.

Nyuma yo kumva ibi, twegereye Dr. Mutabazi Vincent, umuyobozi Ishami ry’Ubuvuzi rivura indwara zifata mu myanya y’Ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), adusobanurira byinshi kuri iyo ndwara.

Dore ikiganiro na Dr. Mutabazi…

Silicose ni iki?

Silicose ni indwara ifata mu bihaha; ni indwara iterwa no guhumeka umwuka utari mwiza nyuma y’igihe kirekire, cyane cyane abantu bahumeka umwuka wuzuye ivumbi, ni na yo mpamvu ubona abantu bakunze kurwara Silicose ari abantu cyane cyane bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro, hari n’igihe usanga abantu bakora mu bwubatsi bw’imihanda na bo bagira icyo kibazo cyangwa abantu bakora mu nganda za sima.

Mu ivumbi ryinshi haba harimo utubuye duto bita ‘Silica’, igihe cyose uhumetse ivumbi ryinshi iyo Silica ijya mu bihaha igatera icyo kibazo.

Ese iri vumbi risanzwe riba ahantu hari nk’umuhanda w’igitaka ryo ntiryatera Silicose?

Oya! Ryo nta kibazo kubera ko haba hari umwuka nta kibazo, ikibazo ni abantu bakora ahantu hari ivumbi ryinshi kandi ivumbi ridasohoka.

Iyo ndwara igaragazwa n’ibihe bimenyetso?

Iyo Silicose itangiye ubundi nta bimenyetso igira, ni indwara igenda gahoro gahoro, (…) hari igihe bifata hagati y’imyaka icumi n’imyaka 20 ibimenyetso bigatangira kugaragara, ariko iyo ari mu ivumbi ryinshi na nyuma y’umwaka cyangwa imyaka ibiri ibimenyetso bitangira kugaragara.

Icya mbere umuntu abura umwuka ntahumeke neza agatangira gukorora; hari bamwe bakorora igikororwa, abandi bakagira inkorora itagira igikororwa ariko ihoraho, nyuma y’uko indwara igenda irushaho gukomera agatangira kugira umunaniro, ukabona umuntu ntashobora no kuzamuka escalier (ingazi) no gukora indi mirimo isanzwe nko kuba yagenda metero ijana…

Hariho guta ibiro, hari bamwe bagira kubabara mu gatuza cyane, abandi bakagira fievre (umuriro), ariko iyo indwara igenda iba nabi iva mu bihaha ikajya mu mutima, ikajya n’ahandi hantu!

Hanyuma se muga, iyo ndwara ubwo iravurwa igakira?

Silicose ni indwara twita Choronique [Twibanire], nta bwo ikira! Ariko hari icyo twakora; uvuze ngo ‘ngiye kwa muganga bampe umuti uvura Silicose’, ibyo nta bwo bishoboka, ariko hari ibyo umuganga ashobora kugukorera ku buryo biriya bimenyetso biboneka ku bantu barwaye Silicose bigenda bigabanuka, ariko Silicose yo nta bwo ikira; buriya igihaha kiba cyagize ikibazo, ntabwo bishobora[ibihaha] kuvurwa ngo bikire.

Iyo ndwara uyirwaye mu gihe ariho akorora yegeranye n’abandi bantu bazima ubwo ntiyabanduza?

Oya! Ntabwo ari indwara yandura.

Umuntu yatandukanya ate ‘Silicose’ n’izindi ndwara z’ibihaha zirimo n’igituntu?

muganga yamenya ate ko ari Silicose? Icya mbere ni ukuganira n’umuganga akamenya Mmateka y’umurwayi, umurwayi aramubwira ‘njyewe ubusanzwe maze imyaka icumi nkora muri mine’ cyangwa ‘maze imyaka 20 nkora mu ruganda rwa sima cyangwa nubaka imihanda’, aho ngaho muganga atangira gutekereza ko hashobora kuba hari ikibazo cya Silcose.

Hari abantu benshi bashobora kwibeshya bakavuga ngo wenda ni igituntu cyangwa umusonga kubera ko bijya kugira ibimenyetso bisa, ariko iyo uganiriye n’umuganga akabimenya icya kabiri ugaca mu cyuma ukabona iriya foto y’ibihaha, hari n’ibindi bizamini batanga kwa muganga bigaragaza uko ibihaha bikora; iyo bakoze ibyo ngibyo muganga ashobora kumenya ko ufite ikibazo cya Silicose.

Ese mu bigo nderabuzima no mu bitaro by’uturere bagerageza kuvura Silicose?

Yego! Ariko nakubwiye ngo ‘Silicose nta bwo ivurwa’, ariko hari ibyo ushobora gufasha uwo muntu uyirwaye, ku buryo indwara ihagararira aho ngaho cyangwa ikagenda gahoro.

Umuturage wivuriza kuri ‘Mituelle de Santé’ yabasha kugobokwa n’ubwo bwishingizi mu gihe yivuza?

Yego! N’uwa mituweli de santé hari ibyo bamukorera ku kigo nderabuzima, igihe cyose muganga abonye iyo ndwara afata icyemezo cyo kumuvurira aho ngaho cyangwa agafata icyemezo cyo kumwohereza kuvurirwa mu bindi bitaro.

Nk’umuntu urwaye Silicose aba akwiye gukora iki kugira ngo iminsi ikomeze yicume?

Icya mbere ni ugukomeza kujya kwa muganga ugakurikiza inama umuganga aguha, ni cyo kintu cya mbere! Kenshi iyo umuntu arwaye Silicose wenda anywa itabi turarimubuza akarihagarika, agahagarika inzoga, ntabwo tumubuza gukora ibindi bintu, ikintu tumubuza ni ugusubira hariya mu birombe ku buryo yakomeza kugira kiriya kibazo, ariko ibindi byose by’imirire arakomeza akirira, Siporo akayikora gahoro uko ashoboye.

Ikindi mu bantu barwaye Silicose dukunze kubapima igituntu kuko iyo ibihaha byamaze kwangirika kenshi hahita hajyamo ikibazo cy’igituntu, ubwo rero igihe cyose baje kwa muganga dukunze kubapima igituntu tukamenya ko badafite ikibazo cya Silicose n’igituntu.

Ese Silcose buriya yakwirindwa ite?

Icya mbere ni uguhagarika kujya mu ivumbi; nk’umuntu ukora muri mine [mu birombe by’amabuye y’agaciro] agomba kubihagarika, akareka ako kazi kubera ko kamutera icyo kibazo cyangwa akagakora ariko yambaye ibintu bimurinda.

Ikindi abantu bakora mu birombe cyangwa izindi nganda, bagomba gukora ibishoboka byose bakagira ventilation (uburyo bwo gusohora ivumbi hakinjira umwuka mwiza) ihagije, ariko hari n’indi miti itangwa kwa muganga ishobora kugabanya ibyo bimenyetso; nko kugufasha ngo ushobore guhumeka neza ku bafite ibibazo byo guhumeka n’ibindi.

Mu Rwanda umuntu yavuga ko iyo ndwara ihari cyane?

Ntabwo twavuga ko ari indwara iboneka kenshi, ni indwara ikunze kuboneka mu ahantu haba izo nganda cyangwa ahacukurwa amabuye y’agaciro ugasanga abantu benshi ni ko kazi bakora, ariko si hose mu Rwanda.

Wenda nta bwo naguha imibare y’abo bantu mu Rwanda kuko nta mibare dufite, ariko ku rwego rw’Isi tugira hafi abantu miliyoni imwe ku mwaka cyangwa miliyoni imwe n’igice bandura iyo ndwara, ariko kubera ko ari indwara itandura kandi igenda gahoro buriya tugira abantu hafi ibihumbi 40 bapfa bazize iyo ndwara ku Isi.

Ese turiya tuntu abakora mu birombe bashyira ku munwa birinda ivumbi buriya tuba duhagije?

Biriya akenshi tubona bakoresha imyenda, buri umwenda ntabwo uba uhagije ahubwo umwanya umwe bishobora no kugutera ibibazo, ikiza ni ugushaka mask kuko ni yo ifasha.

Murakoze!

Murakoze namwe!

5 Ibitekerezo

  1. Mwiriwe ndagirango ndangire abantu bafite ibibazo by’indwara z’ubuhumekero aho bakwivuza. Uwo muntu yampaye umuti ndwyw asthma kandi narakize tel ye Ni 0788449901 cyangwa 0728449902 mumuhamagare abahe ibisobanuro

      • Izo numéro ndazibonye ndazibuka. Njye sinari ndwaye asthme ahubwo umugore yari agiye kuzigendera kubera ko ntari nkibasha kuzuza inshingano neza. Ntanze Ubu buhamya kuko nzi ko Hari namwe mu bagabo bihagararaho ntibivuze. Ubu rero mbanye neza n’umugore urugo rwanjye ni amahoro. Nasanze koko umugabo utatunganije ibyo mu buriri ibindi byose yakora biba ari ubusa. Ndabashimiye bansubije ijambo iwanjye

  2. Yewe iyo Shirikoshi ndumva iteye ubwoba, nyabuneka inzego zireberera ubuzima bw’abaturage nizitabaare abo Banyabugesera hataho iyo ndwara itabamara.

Tanga igitekerezo