Abaherwe 8 bakungahaye kurusha kimwe cya kabiri cy’abakene ku Isi

Raporo ya Oxfam igaragaza ko abakire cyane ku Isi bangana na 1% by’abaturage bose mu mwaka wa 2015 babashije kwiharira ubutunzi bungana n’ubw’abantu bose basigaye ku Isi.

0
Abagabo umunani bakize cyane ku Isi

Ku Isi, abagabo 8 bihariye umutungo uruta uw’abakene miliyari 3,6, nk’uko bigaragara muri raporo y’umuryango Oxfam International yashyizwe ahagaragara mbere y’igihe gito ngo inama ya World Economic Forum itangire i Davos mu Busuwisi.

Abanyamerika Bill Gates, Warren Buffet, Jeff Bezos, Mark Zuckerberg, Larry Ellisom, Michael Bloomberg Umunyamexique Carlos Slim n’Umunyaespagne Amancio Ortega bose hamwe bafite ubutunzi bubarirwa mu madorali ya Amerika agera kuri miliyari 426, nk’uko byagaragajwe n’umuryango urwanya ubukene, Oxfam International.

Nk’uko bitangazwa na CNN, iri tsinda rigaragaza ko ubu busumbane butuma miliyari z’abantu zihera mu bukene, bukangiriza umuryango rusange ndetse bukanangiriza politiki zo kurwanya ubukene.

Raporo ya Oxfam igaragaza ko abakire cyane ku Isi bangana na 1% by’abaturage bose mu mwaka wa 2015 babashije kwiharira ubutunzi bungana n’ubw’abantu bose basigaye ku Isi.

Muri Amerika, abakire cyane na ho bangana na 1% by’abaturage bose b’iki gihugu, bafite 42% by’ubukungu bwose bw’iki gihugu.

Mu myaka ine ishize, World Economic Forum yagaragaje ikibazo cy’ubusumbane bukabije mu bukungu bwafashe indi ntera mu myaka 30 ishize, bikagaragarira mu kuba abantu 1% barinjije cyane kurusha 50% bari hamwe, ibintu biteye inkeke mu bukungu.

Raporo ya Oxfam yanagaragaje ko hari ikibazo cy’uburinganire mu bakire cyane kurusha abandi, kuko mu batunze amamiliyari y’amadorali bagera ku 1810 muri bo 89% bose ni abagabo.

Inama ngarukamwaka ya World Economic Forum ibera mu musozi wa Devos mu Busuwisi ihuza abayobozi mu bya politiki n’ab’ubukungu, hamwe n’abaherwe barusha abandi ku isi, bakigira hamwe uburyo bwo kuzamura ubukungu no gufata ibyemezo bizana impinduka ku isi.

Tanga igitekerezo