Abagore 50 bavanywe mu buraya bahangirwa umurimo

0
Roza, umwe mu bagore bavuye mu mwuga wo kwicuruza akigishwa kwihangira umurimo (Ifoto/Irakoze R.)

Abagore mirongo itanu (50) bahoze mu mwuga wo kwigurisha bo mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro barangije amasomo yo kudoda imyenda no kuboha amasaro nk’uburyo bwo kwihangira imirimo, kuri uyu wa 7 Mutarama 2017.

Aba bagore bahawe izi nyigisho mu gihe cy’amezi icyenda, ibintu byatwaye amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amanyarwanda (5,000,000Rwf), nk’uko abatanze aya mahugurwa babivuga.

Ubwo barangiza aba bagore bagaragaje imwe mu myenda y’ibitenge badoze bo ubwabo, hamwe n’amasaro biboheye ubwo bigaga nk’ubuhamya bwerekana ibyo bagezeho.

Aba bagore iyo bavuga aho bavuye bagaragaza ko badashobora gusubira mu kazi ko kwigurisha.

Uwera Claudette utuye mu mudugudu wa Radari wo muri aka gace uri muri aba bagore 50 bahawe impamyabumenyi z’uko amaze kumenya kudoda, we mu buhamya bwe cyo kimwe na benshi muri bagenzi be, avuga ko mu kwigurisha we yabyariyemo abana batatu badahuje ba se.

Uyu mugore avuga ko bishimiraga kubyara gusa batitaye ku kurera, dore ko hari n’ubwo bababyaraga bakabajugunya ku bushake ngo bazarerwe mu bigo by’impfubyi cyangwa se n’imiryango y’abagiraneza.

Yagize ati “Twigishijwe kurera abana bacu tubitayeho. Mbere twarabyaraga abana tukabata ku bipangu by’abakire ngo bazabaturere, ubu twabicitseho.”

Undi mugore witwa Zaninka Francoise, nawe ashimangira ko kwigishwa kudoda byatumye acika burundu ku ngeso yo gushaka abagabo bararana ngo bamwishyure.

Agira ati “Mbere narebaga umugabo mwiza wambaye neza nkavuga nti ‘iyo aba yari andebye akandembura’, ariko ubu n’iyo hari umugabo umbonye akambwira ati ‘tuvugane’, ndamubwira nti ‘have, hari uwo namenye!’”

Muri aya mezi aba bagore bamaze bigishwaga iyi mirimo, aba bagorebanigishijwe ijambo ry’Imana, nuko biyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, bararokoka.

Nyirakinyana Chantal wakuye aba bagore mu mwuga wo kwicuruza (Ifoto/Irakoze R.)

Nyirakinyana Chantal, umugore wazanye igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bagore akabashakira ibikoresho n’abarimu babahugura yavuze ko abenshi mu bagore bigurisha yasanze batarabikoreraga ingeso.

Ati “Abenshi ntabwo babikorera ingeso, abenshi ni ukubera ubukene, abandi ni uko ntawabatoje kwiyubaha, abandi ni ukubera amateka mabi banyuzemo.” Uyu mubyeyi usengera mu itorero rya Christ Gospel Fellowship Church (CGFCR), avuga ko mu gukura aba bagore mu mwuga wo kwicuruza yifuzaga kubereka ko hari indi nzira bakoresha bakabona amafaranga abatunga bifashishije amaboko yabo.

Ati “Kuri ubu bari gukora ibintu bitnadukanye bibafasha kubona amafaranga. Tugitangira barambazaga ngo kutuvanye ku mwuga twakoraga tuzabaho dute? Ariko ndababwira nti Imana izabidushoboza, none Imana yarankoresheje mbigeraho, ndishimira ko nabashije kubarokora.”

Buri wese muri aba bagore yahawe inkoko ebyiri zo kugira ngo ajye abona amagi agaburira abana.

Mu byo bigishijwe, aba bagore bahuguriwe ko umwana akwiye kurererwa mu muryango aguhabwa uburere bwiza. Abagore b’abakene cyane bafashijwe kubasha gushyira abana mu mashuri y’inshuke ari muri Busanza, batangira kwiga.

Aba bagore ubu bavuga ko bafite ishimwe ku mutima (Ifoto/Irakoze R.)

Umuyobozi wa Peace Plan, bamwe mu bafashije Nyirakinyana Chantal kugera kuri uyu mushinga we yasobanuye ko impamvu ishobora gutuma umugore yishora mu bikorwa byo kwigurisha iba ikomeye.

Ati “Ndabashimiye abatumye aba bagore bava muri uwo mwuga ugayitse, muri Peace Plan agakiza nyako ni ibikorwa. Itorero mwatumye riba itorero nyaryo. Tubifurije gukura mukazana n’abandi mubavanye muri izo ngeso mbi.”

Aba bagore ariko bagaragaza ko bafite imbogamizi z’uko nta bikoresho bafite.

Nirere Marie Rose, Umuyobozi w’Umurenge wa Kanombe we avuga ko “aba barangije kwiga tuzafatanya bibumbire muri Koperative noneho tukabashakira ubufasha badatatanye.”

Jackline Kamanzi Masabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore avuga ko bateganya kubakorera ubukangurambaga bagakora bakiteza imbere.

Busanza ni kamwe mu duce twa Kanombe, mu Mujyi wa Kigali turi mu tuvugwamo uburaya cyane nko mu Migina ya Kimironko, i Matimba h’i Nyamirambo n’ahandi.

Nyirakinyana Chantal avuga ko afite gahunda yo gukomeza iyi gahunda akura abagore muri uy mwuga.

Tanga igitekerezo