Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ngo batangiye gucuruzwa, gusa ntibivugwa

0
Hakizimana Nocodeme, umuyobozi w'Ishyirahamwe nyarwanda ry'Abafite Ubumuga bw'Uruhu rwera (OIPPA) (Ifoto/Umurengezi Régis)

• Abafite ubumuga bw’uruhu bo mu Rwanda burya ngo na bo batangiye kugerwa amajanja n’ababa bashaka kubica ku mpamvu zinyuranye
• Ngo batangiye gucuruzwa, gusa ntibivugwa
• Bemeza ko bahorana ‘ibikomere’ baterwa n’ubuzima bubagoye babamo no gutinya kwicwa
• Ngo inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu zimenye intimba bahorana yaba ari ‘amahirwe akomeye’ kuri bo
• Ukomeye muri bo ngo ni mwarimu, bifuza ko bagirwa icyizere na bo bakagaragaza ko bashoboye

Abafite ubumuga bw’uruhu bo mu Rwanda baratangaza ko batangiye kugerwa amajanja n’abantu baba bashaka kubambura ubuzima ku mpamvu z’imiterere y’umubiri wabo; ibintu baheraho basaba Leta y’u Rwanda kubaba hafi cyane ko ngo nta ngamba zo kubarengera babona zihari.

Ubusanzwe ibyo kwibasira abafite ubumuga bw’uruhu bicwa, bimenyerwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi na Tanzaniya. Muri ibyo bihugu ibice by’umubiri w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu bifatwa nk’imari ikomeye na bamwe mu baba bashaka ubutunzi ariko bakoreshwa n’imbaraga z’abapfumu.

Mu Rwanda na ho ngo ibikorwa byo kubibasira byarahageze nk’uko bisobanurwa na Hakizimana Nocodeme, umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza abantu bafite ubumuga bw’uruhu bo mu Rwanda (OIPPA; Organisation pour l’Integration et la Promotion des Personnes avec Albinos).

Hakizimana avuga ko kuba mu Rwanda baratangiye kugerwa amajanja byakomerekeje benshi mu buryo butandukanye, “Ikintu cyantangaje ni uko na hano i Rwanda hari abantu baza baje gushaka abantu bafite ubumuga bw’uruhu ngo babagurishe mu bihugu byo hanze, urumva ko umuntu nk’uwo wicaranye icyo kintu ngo arashakishwa twe tutabizi, aba afite igikomere.”

Akomeza agira ati “Nyarugenge umuntu yaduhaye ubuhamya aravuga ngo ‘baraje bavugana na data, data yemera amafaraga atereza n’umuntu uri buze kunyica’ ni Imana yahabaye uwo muntu ngo birahinduka aravuga ngo ‘sinkwishe uzagwe ahandi’.”

Byinshi ku mibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda n’ibyifuzo byabo, bikubiye mu kiganiro Hakizimana yahaye Izubarirashe.rw

Ni ukubera iki abafite ubumuga bw’uruhu mwiyemeje kwibumbira mu ishyirahamwe?

Mbere na mbere iri ishyirahamwe ryatangiye mu mwaka wa 2011, kugeza ubu dukorera mu turere tune; Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge na Musanze. Impamvu twishyize hamwe ni ukubera ko ubumuga bw’uruhu ntabwo bwabarwaga mu bundi bumuga hano mu Rwanda; twari dufite ubumuga bwo kutavuga, ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo kutumva n’ubundi bumuga.

Kutamenyekana kw’ubwo bumuga byatumaga ababufite nta muntu ubitaho, byatumye bakomeza kuba vulnerable mu miryango hirya no hino no muri sosiyete; ni bwo abantu twishyize hamwe turavuga duti ‘None ni iki nk’abantu twageze mu ishuri dushobora kumarira bagenzi bacu?’ Turavuga ngo reka twishyire hamwe, dushyireho ishyirahamwe noneho dutangire tubwire Abanyarwanda ngo kuvukana uruhu rusa nk’urwabazungu ni ubumuga, tubabwire ibibazo duhura na byo.

Abafite ubumuga bw’uruhu ubu murangana iki?

Mu gace ishyirahamwe ryacu rikoreramo mu ibarura twakoze twasanze mu Karere ka Musanze hari abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera 41, Kicukiro hari abantu 15, Nyarugenge hari abantu 17, Gasabo ntiturabona imibare neza mu gihe ahandi hasigaye mu gihugu nta bushobozi dufite bwo kuhagera!

Imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera ihagaze ite mu Rwanda muri rusange?

Hari ibigenda bigaragara twari tutazi aho abaturanyi b’umuntu bavuga ngo ‘iyo uyu muntu tumurebye tugira iseseme, turasesemwa!’ Aho ababyeyi bavuga ngo ‘nitubona ababyeyi batariyo uriya mwana tuzamufata tumujugunye mu toilet kuko ntabwo dushaka kumureba’, umubyeyi yaduhaye ubuhamya turatangara!

Ibyo ni byo bikurura ubukene mu miryango twe tubamo; kuko aho kugira ngo umubyeyi ajye gukora yirirwa ari kureba umwana mu rugo, cyangwa se akamujyana, ariko urumva umuntu uri gukora ufite umwana ntabwo ahwanye n’ukora atamufite. Ibyo byose bitubera imbogamizi bikatubera n’ibikomere tugendana buri munsi!

Mu birebana n’uburezi abana banyu baba babasha kujya mu mashuri?

Bajyayo ariko tugira ikibazo; mu mashuri aho abana bafite ibibazo by’ubumuga bw’uruhu bajya kwiga abarimu barabirukana ngo barangaza abandi bana, ibyo biriho! Cyangwa se uwize nta habwe uburyo bwo kwiga neza kugira ngo arusheho gutsinda; twebwe kwiga kwacu bisaba kwegera ikibaho, iyo umwarimu atazi ubwo bumuga aravuga ngo wicare kimwe nk’abandi kandi birakugora ukaba nta ho utaniye n’utagiye kwiga.

Wigeze kuvuga ku ‘bikomere’ abafite ubumuga bw’uruhu rwera mugendana, umuti wabyo mubona waba uwuhe?

Ari ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu ubwacyo gishobora kwihanganirwa, ahubwo ibikomere abantu bafite ku mutima ni byo bikomeye cyane ku buryo abantu bakeneye counseling (ubujyanama); hari iki cyo kuvuga ngo ubucuruzi bw’abantu, ubwo bucuruzi buriho! Iyo abantu baje bakavuga ngo uduhaye uriya mwana twazaguha amafaranga, hari uwaduhaye ubuhamya ko se bari bamuhaye miliyoni eshanu ariko ikibazo kiba uburyo bari kujyanamo uwo mwana!

Ukomoje ku by’icuruzwa ryanyu, ubundi byo bihagaze gute?

Yewe birahari! Nyarugenge umuntu yaduhaye ubuhamaya aravuga ngo ‘baraje bavugana na data, data yemera amafaraga atereza n’umuntu uri buze kunyica’ ni Imana yahabaye uwo muntu ngo birahinduka aravuga ngo ‘sinkwishe uzagwe ahandi’

Undi yaduhaye ubuhamya ko yagiye se akamugeza mu Bugande, mu gihe bari mu biciro ahita abimenya arakata aza mu yandi mayira agera inaha [mu Karere ka Musanze], dufite umwana bari bategeye kogosha imisatsi mu Karere ka Nyarugenge, icyo kibazo cyageze no kuri polisi; ibyo byose ni ibibazo duhura na byo..! Ibyo mvuga ni ibyo turi kumenya uyu munsi natwe bikatubabaza.

Kuba muvuga ko hatangiye kugaraga ubucuruzi bubakorerwa mubona biri guteza uwuhe mwuka muri mwe?

Kuba tuzi ko isaha n’isaha umuntu ashobora kwicwa; ni ikibazo gikomeye, kuko umuntu murahura akakubwira ati ‘njyewe ntaha kare kuko nzi ngo ntashye bwije abantu bashobora kungirira nabi’, ako kantu ko gutekereza ko abantu bashakishwa ni akantu gatuma abantu bagira ihungabana; abantu barahungaba kuko uwo ari we wese umubwiye ngo ubuzima bwawe turi kubushaka ahita agira ihungabana, iryo hungabana rituma abantu rimwe na rimwe badatanga umusaruro ku kazi, iryo hungabana rituma ibindi bitekerezo byo kwiteza imbere bishira.

Uhereye kuri ibyo bibazo ubona ari iki mukwiye gukorerwa?

Tugize amahirwe inzego nkuru z’iki gihugu zikamenya ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu bafite yaba ari amahirwe akomeye; kimwe cyo twifuza ko bamenya baheraho ni ubu bwicanyi buri hirya no hino, dukeneye ihumure riturutse mu buyobozi bukuru bw’iki gihugu, tugakenera ihumure kuko imitima yacu twe yarahungabanye.

Niba mu Burundi harabaye ikintu cyo kwicwa, Tanzaniya abantu bakicwa, Malawi bari kwicwa; mu Rwanda natwe dufite ikibazo cyo kuvuga ngo mbese ibintu byageze i Burundi, nta n’umuyobozi wari wavuga ngo iwacu ntibizahagera, biracwedetse, biri mu mitima yacu bivuga ngo umunsi i Burundi bashize bazaza mu Rwanda, nta ngamba zo kubikumira zihari ku buryo bufatika ngo tuzibwirwe.

Tanzaniya abantu bari gupfa, uretse itangazamakuru rivuga ngo uyu munsi hapfuye abantu, uyu munsi hapfuye abantu! Nta muyobozi uravuga ngo ‘turamenyesha Abanyarwanda ko ibyo bintu bitazegera iwacu’!

Ubu uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ni uruhe by’umwihariko mu nzego zifata ibyemezo?

Ubu uwo dufite ukomeye ntekereza ko yaba ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, kandi urumva umwarimu bigarukira mu kagari yigishamo (…) nta muntu dufite ugeze no ku rwego rw’umurenge, ariko ndatekereza ibindi bihugu nka Tanzaniya na Kenya bafite abantu muri Parliament (…) Leta nidufashe natwe tugire abantu bafite ubumuga bw’uruhu bari mu nzego nkuru z’iki gihugu, bafata ibyemezo, bakora, berekane ko bashoboye; ni byo bizabwira n’Abanyarwanda ngo ba bantu barashoboye!

Iyo umuntu ari kuvuga ati ‘Ntimureba, uyu munsi dufite abantu bari mu nzego zo hejuru bafite ubumuga butandukanye’; iyo umwana ari kwiga akavuga ati ‘uriya muntu ntabwo abona ariko yashoboye kugera aha ngaha’ byereka umubyeyi ngo ‘n’uwanjye aramutse agiyeyo yazagera hariya’.

Tanga igitekerezo