Joriji Baneti yagiye kuregera gatanya (divorce) mu rukiko…

0

Joriji Baneti yagiye kuregera gatanya (divorce) mu rukiko ariko ashaka gutwara abana.
Nuko umugore ati “Abana simbamuha, nabatwise amezi 9, ndababyara ndabarera rwose sinabyemera.”

Babaza Joriji bati “Bari icyo wongeraho?”

Joriji ati: “None se nyakubahwa, iyo ufite ikarita ya ATM ukayishyira mu cyuma kikazana amafaranga, ayo mafaranga aba ari ayande?”

Bati: “Aba ari ayawe”. Ati “Mwimbaza ubusa rero!”

————————

Abana babiri bakundaga kwiba bya hatari. Bukeye nyina yigira inama yo kubashyira pasteur ngo abasengere. Ni uko pasteur avuga ko hinjira umwe umwe ariko hakabanza umuto. Umwana arinjira pasteur aramubaza ati” Imana iri he? Umwana ntiyakoma; pasteur ati Imana irihe? umwana araturumbuka ariruka.

Mukuru we amubonye ati “ko wiruka habaye iki?” Umwana asubiza mukuru we ati”Imana yabuze none bagize ngo nitwe twayibye.”

By Vénuste Muhirwa

Tanga igitekerezo