Sosiyete z’itumanaho zikwiye kwiminjiramo agafu

3
Abatunze telefone zigendanwa baratabaza kubera kwibwa amafaranga yabo

Nta wakwihandagaza ngo avuge ko sosiyete z’itumanaho nta cyiza zazaniye Abanyarwanda, ariko nanone uwaba atabona amakosa yazo mu mitangire ya serivisi muri iki gihe yaba areba atabona neza.

Muri abakeba batatu, buri wese afite ibyo ashimirwa n’ibyo anengwa, ariko hari n’ibindi muhuriyeho. Ubwo buri wese atoremo ikimureba muri ibi, agikosore niba koko agamije
guteza imbere Abanyarwanda.

Umuntu arashyira ikarita muri telefone bakayitwara atavuze. Hanyuma ngo “mu gihe ugize ikibazo duhamagare kuri 456 tugufashe”. Umuntu yahamagara iyo numero 456
hakiyandikamo ngo “user busy”, cyangwa ngo “call ended”, agahamagara bikarangira aguze indi karita, nayo bakayitwara. Iyo 456 iramutse iciyemo nabwo bakubwira ngo
tegereza ukageza igihe ukupa nta ukwitabye kandi n’amafaranga akagenda.

Ibibazo by’ama rezo (network) byo sinakubwira! Umuntu arashyiramo amafaranga ye, agahamagara bicikagurika, bikarangira asa atavuganye n’uwo yashakaga cyangwa
wamushakaga. Umuntu arakubipa, ako kanya wamuhamagara bakakubwira ngo iyo nimero uhamagaye ntibaho. Hari n’igihe na nimero yawe umaze igihe ukoresha uyihamagaza indi telefone bakakubwira ko itabaho.

Umuntu arafata ifatabuguzi rya interineti ry’umunsi, mukamubwira ko abonye interineti y’umunsi ariko mugahita mumukuriraho rezo (network). Ayo mafaranga akagenda ayareba.

Itangwa rya serivisi mbi mu Rwanda rizarangira ryari ko mbona Leta ihora ishishikariza abantu gutanga serivisi nziza? Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rutakaza
miliyoni zirenga 40 z’Amadolari y’Amerika buri mwaka kubera serivisi mbi.

Ibigo by’itumanaho bikwiye kwisubiraho kuko abaturage baragenda batakaza amafaranga yabo buri mwanya kandi ntibayagarurirwe.

Abatanga serivisi z’itumanaho bakwiye kumenya ko igihe cyose badakoze mu nyungu z’abagenerwabikorwa ari bo twe abaturage, mu ba musa n’abasa ku rutare. Igihe
wibagiwe ko umukiliya ari umwami ukamutakaza, bishobora kurangira unaniwe kumugarura kabone n’ubwo wakoresha ingufu n’amafaranga kuko burya iyo umuntu yagutereye icyizere aba yagitaye nyine.

3 Ibitekerezo

  1. Ewana na Airtel niyikosore na ku kazi yaradushituye iraza iha terefone za J2 abakozi bamwe n’abayobozi bamwe imirya yabo abasigaye iratwumutsa kandi idutwarira frais de communication zacu vraiment none nigerageze yikubite agashyi cyangwa tuyirege

  2. yoooo najyaga ngirango nijye jyenyine bibaho?k’utavuze se kugurir’umuliro kuri mobil manney ntibawuguhe kdi bikarangira ubuze n’uw’ubaza?

Tanga igitekerezo