WASAC igiye guhabwa igihembo cy’ikigo cy’indashyikirwa

    1
    Aha abakozi bishimiraga igihembo kindi baherutse guhabwa

    Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) kigiye guhabwa igihembo cyo kuba cyarabaye indashyikirwa mu mikorere myiza mu bihugu bitandukanye byakorewemo igenzura.

    Ni igihembo kirwa Best Company Award, gitangwa n’ikigo cyo mu Bwongereza kitwa European Business Assembly, aho gifite umushinga witwa Socrate Almanac Editorial Board, uba wagenzuye uko ibigo bitandukanye byo ku isi bikora ubucuruzi ndetse n’umurongo wabyo uganisha ku iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC avuga ko bishimiye icyo gihembo, aho yemeza ko imikorere myiza yabo ari yo itumye baza kmu isonga.

    Yagize ati “Bafite umushinga wo kureba ibigo bikora neza ku isi hose, bakoze igenzura bareba ibintu bitandukanye harimo uko ikigo gihagaze mu karere, uburyo ikigo gitera imbere, imikorerere myiza, ibintu byose bituma ikigo gikora neza. Twagize amanota menshi n’ubwo batayatubwiye ariko babitwandikiye ko ari twe twabaye indashyikirwa.”

    Uyu muyobozi avuga ko ahanini ishami rishinzwe gucuruza amazi ari ryo ryabonye iki gihembo by’umwihariko, n’ubwo imirimo ihakorerwa iba yuzuzanya.

    Kuba WASAC ifite umurongo nyawo kandi unoze wo gukora ubucuruzi ngo ni kimwe mu byatumye batsindira icyo gihembo.

    James Sano akomeza avuga ko bafite icyerekezo gikomeye cy’ubucuruzi ndetse no kongera imishinga y’amazi, aho ubu bari gutunganya umushinga uzatanga amazi menshi muri Kigali, bise New Nzove I, ikaba izatanga metero kibe 65 ku munsi.

    Uyu muyobozi avuga kandi ko icyatumye banabonba uwo mwanya mwiza ngo ari uko Guverinoma y’u Rwanda yabafashije muri byinshi, kugira ngo intego zayo zikomeze zigerweho.

    Iki gihembo WASAC ivuga ko kiyereka ko bari mu murongo mwiza w’imikorere.

    Sano yagize ati “Kivuze ko turi mu murongo mwiza ariko ntabwo twavuze ko twamaze kugerayo, ariko turi mu murongo mwiza, mu cyerekezo cyiza kizadufasha gukomeza gutera imbere n’igihugu muri rusange.

    Biteganyijwe ko WASAC izashyikirizwa iki gihembo tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, ku cyicari giukuru cya European Business Assembly kiri mnu mujyi wa Oxford mu Bwongereza.

    WASAC yegukanye igikombe ku rwego rw’isi

    Igitekerezo kimwe

    1. biratangaje rwose,ese ko tubona bagifite imodoka na moto zishaje abakiriya bagitaka gukupirwa kandi baramaze kwishyura yewe hari naho badaheruka kubona abakozi bafata index(cfr twitter);iriterambere ry’iki kigo ryaba ryara suzumwe ute?

    Tanga igitekerezo