Uturere turasabwa gushakira ibibuga abakinnyi bafite ubumuga

0
Ikibuga NPC yatwaye i Musanze muri gahunda yo gukangurira n'abandi kugura ibibuga byiza

Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) irasaba uturere kugura ibibuga byorohereza abakinnyi ba Sitting Volleyball na Sitball gukina ntambogamizi.

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa NPC Rwanda, ubwo mu Karere ka Musanze haberaga amarushanwa ya Sitting Volleyball yahuje Uturere dutandatu ku makipe y’abagore ku nkunga y’umuryango CBM.

Mu rwego rwo gukangurira Akarere ka Musanze kugura ikibuga cyagenewe imikino y’abafite ubumuga, NPC Rwanda yatwayeyo ikibuga kigezweho aba ari cyo gikinirwaho imikino yahuje abakobwa bo mu turere dutandatu twafashijwe n’umuryango CBM.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bizimana Dominique umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ariko mbere wahoze ari umuyobozi wa NPC Rwanda, yagize ati “kuzana iki kibuga mu Karere ka Musanze ni ukugira ngo tubereke ko kidahenze, ikibuga cya Sima kivuna abakinnyi”.

Gasabo yahuye na Gicimbi mu mikino wabereye i Musanze wakiniwe ku kibuga kigezweho
Gasabo yahuye na Gicimbi mu mikino wabereye i Musanze wakiniwe ku kibuga kigezweho

Bizimana yakomeje avuga ko NUDOR yasabiye inkunga NPC mu muryango CBM yemera kuyitanga mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga mu Turere dutandatu two mu Rwanda, bityo ubu igisigaye akaba ari ugushakira inkunga n’amakipe y’abagabo.

Marie Claire Uwamariya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze yatangarije abanyamakuru ko ubusanzwe akunda imikino y’abafite ubumuga, bityo ku kibazo cy’ibibuga Akarere ka Musanze kagishyize mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Bazubagira Claudine wakiniraga ikipe ya Bugesera, ariko ubu ukinira ikipe ya Gicumbi yabwiye izubarirashe.rw ko inkunga ya CBM yabafashije kugera ku bibuga nta nzitizi ibayeho kuko bahabwaga amafaranga y’urugendo no gukora imyitozo myinshi ku buryo urwego rw’imikinire yabo rwazamutse.

Ikipe ya Gasabo yatsinze Musanze ku maseti 3 kuri imwe
Ikipe ya Gasabo yatsinze Musanze ku maseti 3 kuri imwe

Solange Nyirangirababyeyi utoza ikipe ya Sitting Volleyball ya Bugesera yavuze ko inkunga ya CBM yabafashije mu bintu bitandukanye harimo kuzamura urwego rwa tekiniki rw’imikinire yabo, ariko ikibazo cy’ibibuga kikaba kikiri imbogamizi ku iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Umutoza w’ikipe ya Bugesera yakomeje avuga ko bitoreza mu kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamata kirimo ibyobo bigatuma imyenda bakina bambaye icika.

Nzeyimana Celestin Umuyobozi wa NPC Rwanda yabwiye abanyamakuru ko inkunga ya CBM yakuyeho imbogamizi zo kugera ku bibuga no guhugura abatoza kugira ngo bafashe abakinnyi kuzamura urwego rw’imikinire yabo.

Amarushanwa yiswe “CBM Women Sitting Volleyball Tournament” yabereye mu kigo cy’amashuri cya Saint Vincent mu Karere ka Musanze, yarangiye ikipe ya Gasabo ije ku mwanya wa mbere ihabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Gicumbi yahawe ibihumbi 200, ku mwanya wa gatatu haza Musanze ihabwa ibihumbi 150, ku mwanya wa kane haza Bugesera, ku mwanya wa gatanu haza Gakenke naho ku mwanya wa gatandatu haza ikipe y’Akarere ka Ruhango.

Tanga igitekerezo