Umuryango “Agitos Foundation” ushobora gufasha NPC Rwanda kohereza abakinnyi benshi i Tokyo

0
Abakinnyi bajya gusiganwa ku maguru

Umuryango Agotos Foundation ufasha Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) mu gutegura abakinnyi b’imikino ngororamubiri (Athletisme) bagomba kuvamo abagomba kuzitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Imwe mu mikino iherutse gukinwa mu marushanwa yiswe “Kigali IPC Athletics Meeting” ku nkunga ya Agitos Foundation ni ugusiganwa ku maguru, gutera icumu, gutera intosho no gutera ingasire.

Ndayisenga Jean Claude waje muri aya marushanwa aserukiye Akarere ka Musanze wegukanye umwanya wa mbere mu kwiruka metero ijana, 400 na 200, yabwiye izubarirashe ko afite intego yo kuziba icyuho cya Muvunyi Hermas bakunze guhurira mu marushanwa mpuzamahanga ariko ubu akaba yarasezeye mu ikipe y’igihugu. Ndayisenga yasabye NPC Rwanda gukomeza kumufasha kugira ngo azabone ibihe (Minima) byo kwitabira imikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

Hakizimana Théogène uzwi mu marushanwa yo guterura ibiremereye (powerlifting) yavuze ko afite intego yo kwitabira imikino Paralempike ya 2020 mu guterura ibiremeye bityo yizeye gutsinda amarushanwa y’ibanze kuko mbere yateruraga ibiro 180, ubu akaba aterura ibiro 202. Hakizimana yavuze ko afite intego yo kubona ibihe (Minima) mu gutera (lancer).

Hateranyijwe amanota yose muri iyi mikino yitabiriwe n’Uturere dutandatu ku mwanya wa mbere haje Akarere ka Musanze n’amanota 130, kumwanya wa kabiri haza Gasabo naho ku mwanya wa gatatu haza Akarere ka Ngororero.

Ngabonziza Steven umutoza w’imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze yabwiye abanyamakuru ko kuba aba mbere bakegukana igikombe nta yindi turufu bakoresheje usibye gukora imyitozo. Uyu mutoza yakomeje avuga ko bagomba gukaza imyitozo kugira ngo ikipe ya Musanze itazasubira inyuma.

Dr Mutangana Dieudonné, Visi Perezida wa NPC Rwanda yatangaje ko abakinnyi baje mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu ari abitwaye neza mu Turere twabo.

Mutangana avuga ko abakinnyi bitwaye neza bazakomeza kwitabwaho.

Amwe mu mafoto yaranze aya marushanwa

Umutoza wa Musanze ashyikirizwa igikombe
Umutoza wa Musanze ashyikirizwa igikombe
Uyu mukobwa yari amaze gutera intosho
Uyu mukobwa yari amaze gutera intosho
Nyuma y'amarushanwa hakurikiyeho igikorwa cyo gufata ifoto y'urwibutso
Nyuma y’amarushanwa hakurikiyeho igikorwa cyo gufata ifoto y’urwibutso
Abakinnyi mbere yo gusiganwa babanzaga gukora imyitozo
Abakinnyi mbere yo gusiganwa babanzaga gukora imyitozo
Nyuma y'amarushanwa hakurikiyeho igikorwa cyo gufata ifoto y'urwibutso
Nyuma y’amarushanwa hakurikiyeho igikorwa cyo gufata ifoto y’urwibutso

Tanga igitekerezo