Umunyarwanda ntakeneye kumva Chris Brown cyane kurusha Christopher – King James

0
King James (Ifoto/Irakoze R.)

King James, uteganya kumurika Album ya gatanu yise ‘Urukundo’, avuga ko itangazamakuru rikwiriye kugira uruhare runini mu kugeza kure impano z’abahanzi ribacuranga cyane kurusha abanyamahanga.

Atanga urugero rwa Christopher na Chris Brown, akavuga ko nubwo Abanyarwanda bakeneye kumva indirimbo zo hanze ariko banakeneye cyane iz’Abanyarwanda.

King James, yagize ati “itangazamakuru rigomba kumva ko Abanyarwanda hari ibintu bakeneye, kuko Umunyarwanda akeneye kumva yego iyo ndirimbo wenda ya Chris Brown ariko ntabwo akeneye kuyumva cyane kurusha iya Christopher kuko ibya Christopher arabyumva ijana ku ijana (100%), aranabikunda azi no kubiririmba yumva ari ibintu byo mu rugo, akeneye kubyumva cyane bisumbuyeho. Rero abanyamakuru badufashe icyo kintu, dufatanye urwo rugamba twararutangiranye ntibadusige aha ngaha bareke dukomezanye tuzamuke.”

Umva HANO indirimbo nshya Ibare ya King James:

Gusa King James ashimira Abanyarwanda avuga ko batangiye gukunda indirimbo z’iwabo kurusha iz’abanyamahanga, ati “ukuntu twakoraga umuziki kera tugitangira byari bikomeye kugira ngo ubone radio ishobora gucuranga byibuze ukumva indirimbo 10 z’abahanzi nyarwanda. Ariko ubu aho bigeze n’abaturage barahamagara bakababwira bati ‘turashaka mushyiremo inyarwanda’, n’iyo waba ukora ikiganiro ubu ntabwo ushobora gucuranga izo hanze gusa.”

King James, uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ibare’, avuga ko ubu rero ari bwo hakenewe imbaraga nyinshi z’itangazamakuru rishyigikira abahanzi kugira ngo indirimbo nyarwanda zirusheho gucurangwa imbere mu gihugu, bityo bagire imbaraga bazabashe no gutangira kujya guhangana ku isoko ryo hanze.

Yakomeje agira ati “igisigaye n’iryo tangazamakuru rigomba kumva ko hari ibintu Abanyarwanda bakeneye.”

Uyu muhanzi avuga ko abahanzi nyarwanda bakibangamiwe n’uko umuziki utarazamo amafaranga menshi, ariko akavuga ko uko ugenda utera imbere uzagenda urushaho gutunga abawukora, nabo bakarushaho kuwukora nk’umwuga.

Uyu muhanzi asaba ko ibigo byigenga, abikorera na Leta barushaho gushora imari mu muziki.

Tanga igitekerezo