Umukobwa wa mbere ucuranga ‘Saxophone’ muri Uganda agiye gususurutsa Kigali

0
Mo Roots

 

Mo Roots ufatwa nk’uwa mbere mu b’igitsina gore ucuranga umwirongi ‘Saxophone’ muri Uganda yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2016.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

Uretse gucuranga, Mo Roots ni umwe mu bakobwa banaririmba, akaba anazi gucuranga piano, nk’uko abigarukaho mu kiganiro twagiranye.

Indirimbo ze zirimo iyitwa Muluyimba, Kings & Queens, Omuka (Home), Joy To The World (yakoranye na Ruyonga), Christmas Here, Christmas Here, Litte Drummer Boy, Do You Hear What I Hear, Have Yourself A Merry Little Christmas n’izindi wasanga kuri SoundCloud HANO 

Amaze kwitabira ibitaramo bikomeye bya Jazz muri Uganda aho yagiye ahuriramo n’abandi bacuranzi bazwi barimo Maurice Kirya, Myko Ouma, umwarimu wa Jazz Isaiah Katumwa n’abandi. Mo Roots kandi yanitabiriye amaserukiramuco anyuranye arimo irya Doadoa ribera Kampala muri Uganda, Nile Gold Jazz Safari, Milege World Msic Festival n’ibindi bitaramo bikomeye.

Muri iki gitaramo, Moo Roots ufite ijwi rigereranywa nk’irya Toni Braxton, azaba ari kumwe n’itsinda ricuranga Jazz ryitwa Injyana Jazz Big Band ry’abanyeshuri bo muri Green Hills Academy, hamwe na Neptunez Band.

Hazaba kandi haje n’umuhanzi Cindy Sanyu nawe wo muri Uganda.

Reba HANO Mo Roots acuranga ‘Saxophone’:

Ikiganiro kirambuye yagiranye n’Izubarirashe.rw:

IR: Mo Roots ku batamuzi ni muntu ki, iryo zina rivuze iki?

Ndi umuhanzi w’igitsina gore, ukunda umuziki. Ndi Umugandekazi. Ncuranga ibicurangisho byinshi. Ubusanzwe amazina yanjye ni Maureen Rutabengwa. Izina Roots naryihaye kugira ngo ngumane icyerekana ko nshinze imizi mu muco gakondo n’umurage bya Afurika. Izina ryanjye rero MoRoots ni uguhuza Maureen n’urukundo mfitiye umuco wa Afurika.

IR: Watangiye umuziki ryari?

Natangiye umuziki mu myaka itatu ishize, aho nacuranganaga n’itsinda ryitwa ‘Qwela Band’. Naje no gutangiza itsinda ryanjye ryitwa ‘Soul Deep’. Nyuma naje kuza gutangira gucuranga njyenyine nka Mo Roots ngenda ndushaho gutera imbere ntyo.

IR: Ni he wakuye inganzo yo gucuranga Jazz?

Ndangiza amashuri abanza, nibwo umwarimu wanyigishaga yabonye ko mbishoboye nuko atangira kuntinyura, ngenda mbikunda gutyo. Ubwo najyaga muri Kaminuza, nahuye n’abanyeshuri bamwe bakunda cyane injyana ya Jazz n’umuziki wa Jazz barushaho kuyikundisha cyane. Aho niho nakundiye cyane iyi njyana. Urukundo rwanjye mu bijyanye no gucuranga Jazz rwakuriye by’umwihariko muri Kaminuza.

IR: Ni akahe gashya kawe mu gucuranga ‘saxophone’?

Abantu benshi bamaze gufunguka bagenda bakunda umuziki wa Jazz ni ukubera ko tugenda dukora imiziki inyuranye tuyihuza na Jazz mu mwihariko wa buri muntu. Bigaragara ko ibyo ari wo mwihariko nanjye nihaye kuko bikurura benshi bikabakundisha umurimo dukora, bigatuma n’iyi njyana irushaho gukura no gukundwa n’abantu bo muri ibi bihe.

IR: Ubyakira ute kuba uri umukobwa wa mbere ucuranga ‘saxophone’ muri aka karere?

Ndabyishimira cyane, numva birushijeho kunyura cyane bikampa imbara zo gukomeza guhagararira abandi bakobwa. Nifuza ko hazamo n’abandi benshi, ndanabibakangurira. Numva binyongereye ishema kandi naje mu muziki nanjye ngo ntange ruhare rwanjye nk’abandi barimo b’igitsina gabo. Sinibona nk’umukobwa cyane, ahubwo nanjye nibona nk’abandi. Turi abanyamuziki kandi hari byiza byinshi tuzaniye abantu.

IR: Ni iki wabwira abakunzi b’umuziki ku gitaramo utegura i Kigali?

Nabasaba ko bazitabira igitaramo, niba utuye Kigali, kuwa Gatanu ahantu ho kujya ni kuri Serena Hotel.

Umva HANO Muluyimba, indirimbo ya Mo Roots

Tanga igitekerezo