Uko wategura ibirayi bivanze n’inyama ziseye

0
ibirayi n'inyama ziseye

Ibirayi ni igihingwa kiboneka henshi mu Rwanda kandi kiganza ku ifunguro rya buri munsi, abantu benshi bakunda gutegura ifunguro ry’ibirayi, usanga babitogosa, ubitetse mu mavuta akaba ari we wabiteguye neza, hari ababivanga n’ibindi biribwa mu buryo butandukanye ari byo bakunze kwita imvange tuzi ko biba bivanze n’ibishyimbo n’imboga ariko ushobora no kubitekana n’inyama ugategura ifunguro ribereye ijisho kandi riryoshye.

Tugiye kureba uko wategura iri funguro n’ingano y’ibikenewe ariko umuntu ategura ibikenewe bitewe n’abantu ategurira.

Ibirayi 4 bini

Inyama ziseye garama 500

Sauce tomate 1

Amavuta ibiyiko 2

Igitunguru 1

Tungurusumu udusate 2

Ikiyiko cya vinaigre balsamique

Umutobe w’indimu

Persil

Tangawizi agasate gato ka cm 3

Umunyu

Uburyo wabitegura

Fata bya birayi wateguye ubihate nurangiza ubironge neza

Fata igitunguru ugikatemo uduce

Kata persil mo duto cyane

Fata tangawizi uzirape

Fata inyama ziseye ushyire mu isafuriya ushyiremo umunyu nurangiza ushyiremo vinaigre nk’ikiyiko kimwe, tungurusumu na tangawizi utibagiwe persil n’umutobe w’indimu.

Kugira ngo ibirungo byinjire neza mu nyama bishyire mu cyuma gikonjesha (frigo) iminota 15 niba ntayo ufite shaka ahantu hakonje ubitereka.

Shyira amavuta mu isafuriya ucanire ureke ashyuhe nk’ibisanzwe ubundi ushyiremo igitunguru ureke byibura iminota 2.

Igitunguru ubonye ko gihiye, shyiramo bimwe wari washyize muri frigo uvange nk’ukaranga bisanzwe kugeza inyama zihinduye irangi.

Shyiramo ibirayi, ariko ugomba kuba wabikasemo uduce duto ukomeze uvange, mu gihe nabyo ubona bitangiye gusa n’ibihindura ibara ushyiramo sauce tomate ugashyiramo utuzi duke cyane ku buryo bimara iminota nk’itanu bitogota.

Utu tuzi ubonye dutangiye gushiramo, shyiramo amazi ugereranyije n’ingano y’ibyo watetse utereke ku muriro uringaniye ureke amazi akame neza, ubundi ubitegure bigishyushye.

Niba hari ifunguro wifuza ko twiga uko ritegurwa twandikire kuri izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo