Uko wategura ibirayi bita ‘Merci Cheri’

2

Ibirayi ni kimwe mu biribwa bikunzwe n’umubare utari muto w’abanyarwanda, aho usanga buri wese abikunda biteguye mu buryo bwihariye, ari imvange, ifiriti, amaganda, n’ubundi buryo butandukanye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe uburyo bitegurwa hanyuma bikitwa ‘Merci cheri’.

Mu kubitegura hifashishwa ibi bikurikira:

Ibirayi

Ifarini y’ingano

Amagi

Igitunguru

Umunyu

Amavuta

Uko bitegurwa

Ufata ibirayi ukabikatamo duto cyane, kuwo bishobokera akoresha rape akabisya kugira ngo bize gushya neza. Hanyuma usukamo amagi, ifarini n’umunyu ubundi ukabivanga neza bigafatana.

Ushyira amavuta mu ipanu nk’ateka ifiriti gusa ukirinda guteka ku muriro mwinshi cyane kuko utuma bishirira bidahiye , hanyuma ukagenda ushyiramo bike bifatanye nk’amandazi, ukabiguma hafi ngo bidashirira, ugenda uhindura ngo impande zose zishye neza.

Hanyuma ukarura ugategura ku meza. Ibi birayi bikunze kujyana na salade y’ibitunguru by’umweru (salade aux oignons blancs)

izubarirashe@gmail.com

2 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo