Ubuhamya: Yiswe ‘interahamwe’ akiri muto abera umubyeyi urwibutso rubi

6

Aline (izina twamuhimbe) ni umukobwa ukomoka mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina, wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mwana yavutse ku itari 22 Gashyantare mu 1995, ariko mu mikurire ye ntabwo yigeze amenya ise n’ubwo ngo atajyaga abyitaho.

Ati “Nabonaga abandi bana bahamagara papa, gusa twabanaga na mama na musaza wa mama nanjye ubwo nkagira ngo ni we papa wanjye, maze kugira imyaka nk’itanu nkajya numva abantu bavuga ngo ‘uriya mwana ni uw’interahamwe’, sinari nzi interahamwe icyo ari cyo simbihe agaciro. Naba nicaye wenda nababaye nkajya kumva nkumva mama aravuze ngo ‘dore uko kireba nk’interahamwe, ngo kurya kizivukamo.’”

Aline avuga ko ubwo yari amaze gutangira ishuri ari bwo yatangiye kugira ibikomere, ubwo bajyaga bamubaza umubyeyi we akavuga amazina ya nyirarume ariko abandi bana bakamuseka bakamubwira ko atari se.

Nyuma yo kumenya ko uwo yitaga ise atari we, ni bwo yabajije nyina kenshi ariko aza kuzamusobanurira uko yavutse, ibintu avuga ko bitamworoheye kwakira ariko akaza kwiyakira nyuma yo kubona ko ntacyo yahindura ku byamubayeho.

Ati “Uko nagendaga nkura ni ko nakomeje kugenda mpura n’ibibazo, haba mu ishuri, kuba najya ahantu binsaba kwivuga narangizaga kwivuga n’amarira yaje, mpura n’ibintu abantu bakanyanga, imiryango, na mama kunyakira biramunanira. Urabona nk’ukuntu umwana azerera, ataha afite urwikekwe mama yambona ngo ‘dore uko kireba, wareba nka ba so’ yacururuka namubaza data akambwira ko atamuzi ati ‘ni umujinya iyo unkoshereje nibuka ibyo papa wawe yaba yarankoreye bikarushaho kumbabaza cyane’.”

Uyu mwana avuga ko yakuze yumva atari umunyarwanda kuko haba mu barokotse jenoside, ndetse n’abayikoze yumvaga ntaho yisanga.

Uyu mwana ufite nyina wandujwe virusi itera Sida muri uku gufatwa ku ngufu we yagize amahirwe yo kuvuka ari muzima, mu gihe nyina ngo yahatiwe kenshi gukuramo iyi nda ndetse akanahabwa imiti ku ngufu, ibintu uyu mwana avuga ko bijya bimugiraho ingaruka.

Ati “Mama yambwiye ko imiryango yabahatiraga gukuramo inda aho babaga mu nkambi, byari bigoye kuba mu muryango utwite inda y’umuntu wabiciye. Mama afatwa ku ngufu yandujwe Sida ariko ku bw’amahirwe njyewe naje kuvuka ndi muzima ariko igihe cyose mpora mfite icyo gikomere ko mama iyo Sida ashobora kuba yarayandujwe na data, igihe cyose mama ahora yumva ko ndi urwibutso rw’amateka mabi kuri we.”

Aline kuri ubu ugeze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Avuga ko mu gihe cyo kwibuka nta na rimwe yashoboraga kuba mu maso ya nyina cyageraga agashaka iyo ajya, dore ko nta n’umuryango yabaga yakwerekezamo.

N’ubwo ibi byose yabikoraga ariko ngo yumvaga yanze nyina atitaye ku kuba na we nta ruhare yabigizemo kugira ngo amubyare, ndetse avuga ko yamubajije inshuro nyinshi impamvu we atamukuyemo nk’abandi akemera ko avuka atazamenya se.

“Ntabwo nigeze ndeba kure ngo nibaze impamvu mama atigeze ayikuramo akemera kunambana abandi barazikuyemo bakabica! Nahoraga mucira urubanza nkibaza ukuntu waryamana n’umuntu utamuzi, nigeze no kumusaba ko niba yibuka isura twazasaba Leta tukazenguruka mu magereza yose akamunyereka nkumva byantera ishema, kuko mu myirondoro yanjye yose izina rya data harimo akarongo gatambitse.”

Akomeza avuga ko iki gikomere cya nyina cyatumye na we akura yanga abagabo kuko umugabo wese abonye ahita atekereza ko na we yaba yarafashe nyina ku ngufu.

Yabaye ikirara kenshi kubera kutumva ko nyina yaba atazi umugabo babyaranye, kuko ngo iyo yabaga ari ku ishuri bamubajije amazina y’ababyeyi yatahaga atongana na nyina agahita afata inzira agatorongera.

Aline uvuga ko mu mikurire ye yakuze yanga igitsina gabo ndetse yumva abanyururu bose ari base kuko uwo yabonaga wese yibazaga ko ari we, ni umwe mu rubyiruko ruherutse kwitabira itorero Urunana rw’urungano ryasojwe mu cyumweru gishize.

Avuga ko n’ubwo nyina afite ihungabana rikabije yifashishije ibyo yigiye mu itorero agiye kugerageza kumuhumuriza kuko azi ko na we yagiye amukomeretsa kenshi.

Ati “Najyaga mu bandi nkumva ndi umuntu ariko igice kimwe nkumva ntari we, ubuhamya bwinshi numviye aha bwanteye imbaraga numva ko hejuru ya byose ndi Umunyarwanda, igihugu cyanjye kinkunda kandi ngomba kuba imbaraga z’umubyeyi wandwaniye ishyaka ntanyice nk’abandi nkamuba hafi muri byose. ”

6 Ibitekerezo

  1. Iyi nkuru ndayikunze Kuko igaragaza ingaruka nyakuri za genocide, Ibaze nawe uyu mwana ashakanye na musaza we. Ni akumiro . Uyu mu Mama byaramukomereye kubyakira, ariko uko yatsinze akababaro akabyara ni nako akwiye kwakira ibyamubayeho, agafasha umwana kumenya se.

Tanga igitekerezo