Ubuhamya: Uko yatabawe na RDF agiye gupfira mu manageka n’abana be 8

0
Mukanoheri avuga uburyo yari agiye gupfira mu manegeka n'abana be umunani, inzu iri inyuma gato ni yo yatujwemo (Ifoto/Twizeyeyezu JP)

Mukanoheri Béatrice ni umwe mu bagize imiryango 200 yakuwe n’ubuyobozi mu bice bitandukanye by’amanegeka hirya no hino mu Karere ka Nyabihu no mu Murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze maze ituzwa mu Mudugudu w’Icyitegerezo wa Kabyaza uri mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

Uwo mubyeyi afite imyaka 44 y’amavuko n’abana umunani, mbere yo gutuzwa muri uriya mudugudu avuga ko yari atuye mu kibaya giherereye mu Murenge wa Karago w’Akarere ka Nyabihu. Abarizwa mu kiciro cya Mbere cy’Ubudehe; ibintu ahuza no kuba byaramugizeho ingaruka imyaka myinshi bityo ananirwa kwikura mu manegeka kabone n’ubwo yahoraga abisabwa n’ubuyobozi.

Mu buhamya bwuje amarira n’ibyishimo Mukanoheri yasangije izubarirashe.rw, yagaragaje ko atazibagirwa ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2012; aha, ngo imvura ‘ikomeye’ yaguye maze yisanga we n’urubyaro rwe buzuriweho n’amazi babura uko basohoka, cyakora ngo iyo batagira ingabo z’igihugu (RDF) zabatabaye bose baba baritabye Imana.

N’ikiniga cyinshi agira ati “Saa tanu z’ijoro amazi yari amaze kugera mu nzu aho twari turi, ntekereza ko abana banjye umunani bose bapfuye, twarengewe n’amazi mu nzu.” Hanyuma, “Ingabo za marine n’amato yazo ni zo zaje kunkuramo na polisi, gusa byageze saa mbili za mu gitondo n’ingabo na polisi babuze uko bagera aho nari ndi, baje kunkuramo jye n’abana ariko tukiri bazima.”
Amaze korokora icyo kiza, Mukanoheri avuga ko yakodesherejwe n’Akarere ka Nyabihu aho kuba arambitse umusaya n’abana be umunani kugeza ubwo muri Kanama uyu mwaka, we na bagenzi be bari batuye mu manegeka baje gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegerezo wa Kabyaza.

Uwo Mudugudu wubatswe na Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), ibinyujije mu mushinga wayo wa RV3CBA wita ku ‘Guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda’ aho washyizwe n’umutwe w’Ingabo z’inkeragutabara.

‘Icyizere kirambye cy’ubuzima’

Mukanoheri n’abaturanyi be bo mu Mudugudu w’Ikitegerezo wa Kabyaza bahuriza ku kuvuga ko gukurwa mu manegeka gusa byabaremyemo umuco wo guharanira kugira ubuzima bwiza; batangaza ibyo baherereye ku kuba ngo mbere nta mwanya babonaga wo kwitekerezaho no gutekerereza imiryango yabo kubera ko ngo imitima yabo yahora ihagaze bitewe n’amanegeka bari batuyemo.

Mukanoheri agira ati “Ubu ndi umunyarwandakazi uzateza u Rwanda imbere; ibi byose mbikesha y’uko mu mutwe wanjye hatagihangayitse, nahangayikaga ntekereza aho ngomba kuba n’abana nabyaye.” Ubu, “mfite amazi mu rugo, abana banjye ntibakirara mu mukungugu, numva mu buzima bwanjye bwite nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndi umuntu utazamukoza isoni kuko ni we nkesha ibi byose.”

Uwo mubyeyi yungamo ati “Njye n’umuryango wanjye turishimye cyane kandi turatuje (…) mu gihe abantu bo hanze basebya u Rwanda ngo nta bwo abantu bo mu cyiciro cya mbere [cy’ubudehe] barebwa, ngo bahora bafunze ibyo na byo ubu nabinyomoza! Ukeneye kureba ibyiza Perezida wa Repubulika akorera Abanyarwanda, akorera abantu batishoboye, yazaza kureba Umudugudu wa Kabyaza.”

Mukanoheri imbere y'inzu ye atuyemo mu Kagari ka Rurengeri, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu(Ifoto/Umurengezi R)
Mukanoheri imbere y’inzu ye atuyemo mu Kagari ka Rurengeri, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu(Ifoto/Umurengezi R)

Nyuma yo guhamya ko atekanye, izubarirashe.rw twabajije Mukanoheri ikigiye gukurikiraho mu mibereho ye ya buri munsi, maze ashimangira ko icyo yimirije imbere ari ukubyaza umusaruro ‘umutuzo’ afite yitanga mu buhinzi ari na ko ngo aharanira kugera ku yindi ntera mu mibereho ye.

Yagize ati “Ubu ndi umukire ntabwo ngitegereje inkunga, icyo nashakaga ni aho mba.” Hanyuma, “numva kwiteza imbere kwanjye ari uko ntazigera nsabiriza muri iki gihugu, kandi ntabwo nasabiriza mfite umuntu wambanjirije akampa urushoro rudahomba, urushoro rudahomba perezida wa Repubulika yampaye ni umutekano, hamwe n’uwo mutekano ngomba gukora ubuhinzi bwanjye nkatera imbere.”

Mukanoheri n’abana be umunani ubu batuye mu nzu y’ibyumba bine; ni inzu isakaje amabati atukura, irimo isima, ifungishijwe inzugi zikomeye z’ibyuma kandi irimo amashanyarazi n’amazi ari hafi yayo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, ubwo Minisitiri w’Umutongo Kamere, Dr. Vincent Biruta, yayoboraga umuhango wo gutaha ku mugaragaro Umudugudu w’Ikitegerezo wa Kabyaza yasabye imiryango 200 iwutuyemo guharanira kubyaza umusaruro ibikorwa remezo begerejwe birimo imihanda, amashuri, amazi n’umuriro kugira ngo biteze imbere.

Minisitiri Biruta yasabye by’umwihariko abo baturage kohereza abana babo mu mashuri no gukangukira guhanga indi mirimo idashingiye ku buhinzi, yanatangaje ko “bitarenze Umwaka wa 2020, 65% by’Abaturarwanda bazaba batuye mu midugudu naho 35% basigaye bakazaba batuye mu mijyi.”

Umudugudu w’Icyitegerezo wa Kabyaza wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari na miliyoni Magana atandatu na mirongo inani n’enye(1,684,000,000).

Tanga igitekerezo