Twige guteka amandazi matoya cyangwa se benye

0
Amabenye

Amandazi matoya cyangwa se benye (beignets), ni ikiribwa kizwiho gufatwa na benshi ku mafurunguro yaba aya mu gitondo saa sita cyangwa se nimugoroba.

Amandazi akorwa mu bihingwa biboneka inaha iwacu, ku buryo buri Munyarwanda wese yayitegurira mu rugo iwe.

Ibikenewe ku mandazi mato 20 kugeza kuri 25

• Garama 400-465 z’ifarini y’ingano

• Garama 100 z’isukari

• ml 400 z’amazi y’akazuyazi

• garama 9 z’umusemburo

• ½ cy’akayiko gato k’umunyu

• Amavuta asukika

Uko bitegurwa

Mu gasafuriya gato cyangwa igisorori, vanga amazi umusemburo n’isukari nkeya, nurangiza ubishyire ku ruhande.

Fata ifarini uyishyire mu kindi kintu gifukuye, wongeremo isukari yasigaye yose n’umunyu, hanyuma uvange.

Nyuma yo kuvanga ifarini umunyu n’isukari, ca akantu kameze nk’akobo mo hagati, usukemo ya mazi arimo umusemburo n’isukari, utangire uvange kugeza igihe habonekeye umutsima ukweduka kandi washizemo ifu.

Iyo umaze kuvanga neza, ushaka ikintu ugapfundikiza kugeza igihe cya gifunyango gitubutse.

Shyira amavuta ku ziko uyareke ashyuhe nko kugeza ku bushyuhe bwa dogere Celicius 165 kugeza ku 175, ushyire intoki zawe mu mazi meza akonje, ufate igifunyango mu ntoki, hanyuma ujye ukata dutoya ukinyuze mu mwanya uri hagati y’intoki.

Iyo uri gushyira igifunyango m mavuta, ukomeza kujya ushyira ibiganza mu mazi kugira ngo kitagufataho.

Urategereza amabenye agahindura ibara, ukanayahindura kugira ngo ashye impande zombi.

Mu kuzarura, uzishyira kuri serviettes kugira ngo amavuta agabanukemo. beignets ushobora kuzirisha igikoma, icyayi cyangwa se ibishyimbo bikaranze.

Iyo umuntu ariye amandazi cyangwa se beignets aba ariye ibitera imbaraga n’izindi ntungamubiri zitandukanye.

Kanda hano wirebere uko wateka amandazi mato cyangwa beignets

Tanga igitekerezo