Riderman agiye gusohora albumu  irimo injyana 5

0
Abahanzi yahisemo ko bazamufasha kumurika umuzingo we wa 7

Umuraperi Gatsinzi Emery (Riderman) agiye gusohora alubumu ye ya 7 yise’ ‘Ukuri’ ibumbiyemo injyana 5 arizo Hip Hop, Zouk, Afrobeat, Reggae, Crunk.

Igitaramo cyo kumurika iyi album ye ya karindwi kizabera kuri Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 25 Ukuboza 2016.

Yagize ati “Alubumu yanjye Ukuri ikubiyemo injyana 5”.

 Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda
Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda

Iyi alubumu ya Riderman itandukanye cyane n’izayibanzirije kuko yayikoranyeho n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Bruce Melody n’abandi.

Muri iki gitramo Riderman azaririmba indirimbo ziri mu ndimi eshatu: Kinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.

Urban Boyz, Bull Dogg, Fireman, King James, Social Mula, Ama-G The Black , Christopher, Umutare Gaby na Jack-B ni bamwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya 7 y’uyu muhanzi.

Izindi alubumu Riderman yashize hanze Ni: Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona n’izindi.

Riderman azwi mu ndirimbo zitandukanye harimo nka : Gooms , Wancitse Vuba yakoranye na Bruce Melody, Amateka, Nkwite nde , Inzozi mbi zabo , Piquant , Nyigisha n’izindi.

riderman-ni-umwe-mu-baraperi-bakomeye-mu-rwanda

Kanda hano urebe amwe mu mashusho y’indirimbo za Riderman zizagaragara kuri iyi alubumu

Tanga igitekerezo