Rehoboth Ministries igiye gusohora alubumu ya 7

0
Rehoboth Ministries

Rehoboth Ministries yateguye igitaramo aho igiye kumurika alubumu ya 7 yitwa ‘’Praise and Worship Explosion’ igizwe n’indirimbo 12.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel i ku itariki ya 18 Ukuboza 2016.

Patrick Munini, umuyobozi wa Rehoboth Ministries avuga ko iyi alubum izaba igizwe n’indirimbo 12 . Yavuze ko iyi albumu ya 7 ya Rehoboth Ministries irimo injyana zitandukanye harimo: Slow, Zoulou, Rumba, Ikinimba n’izindi. Ati  “Ibi twabikoze kugira ngo buri wese azabashe kuryoherwa n’injyana akunda.”

Rehoboth Ministries yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka: Ku musaraba, Uri uw’igitangaza Yesu, Intimba, Tuzahimbaza n’izindi.

Itsinda rya True Promises rizagaragara mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya 7 ya Rehoboth Ministries.

Kwinjira muri iki gitaramo n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 10  ugahabwa na CD y’ubuntu.

Zimwe mu ndirimbo  zizaba zigize iyi alubumu harimo: I Gorigotha, Ushimwe, Ihimbazwe, Ungeze aho ntakwigeza, Icyo yavuze, Yesu uri ibuye, Imigezi, Tuguhanze amaso, Inganzo nyakuri ni Yesu, Umbemo nkubemo nkuyoboke n’izindi.

Kanda hano wumve unarebe zimwe mu ndirimbo za Rehoboth Ministries:

Tanga igitekerezo