Nubwo yize ibyo adakunda, Nadege Uwamwezi ageze aho yishimira 

3
Nadege ubu agaragara muri filime City Maid yitwa Nana

Uwamwezi Nadege wamenyekanye cyane nka Catherine muri filime yahawe iryo zina rya Catherine, ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina muri sinema nyarwanda, ubu akaba yagize byinshi avuga ku rugendo rwe muri sinema na bike ku buzima bwe.

Soma hano ikiganiro kirambuye twagiranye na we

Tangira wibwira abasomyi ba izubarirashe.rw

Nitwa Nadege Uwamwezi, mfite imyaka 24 y’amavuko. Mfite umwana umwe w’umuhungu ufite imyaka 7 y’amavuko. Amashuri abanza nayize muri APACCE, ayisumbuye nyakomereza muri Saint Joseph mu cyiciro cya mbere, hanyuma icyiciro cya kabiri ngaruka muri APPACE, hanyuma niga ibya sinema muri Kwetu Film Institute.

Uri umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina hano mu Rwanda, ubundi byatangiye bite?

Byatangiye mbikunda hanyuma mu mwaka wa 2013 njya kubyiga muri “Kwetu Film Institute” ndangiza muri 2014, hanyuma ndangije kubyiga ntangira kubyinjiramo nk’umwuga, mpera kuri filime yitwa Rwasibo nakinnyemo nyine uwo mwaka nkirangiza kwiga.

Kugeza ubu, umaze gukina muri filime zinganahe?

Ntabwo nzibuka! Ntabwo nabyibuka rwose kuko hari n’izo nagiye nkinamo ntizijye ku isoko. Gusa nke nibuka zamenyekanye cyane ni nka Rwasibo, Caterine, Nkubito ya nyamunsi ndetse n’iyo ndigukinamo ubu yitwa City Maid ica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ese ntabwo urahura n’umuntu ngo agufate nk’uko yakubonye muri filime?

Abenshi niko bamfata. Abo tutaziranye rwose, iyo duhuye ahita akubona muri ya sura, ya yindi yakubonyemo y’ubugome no kuvuga nabi. Rwose abenshi batazi ibya filime niko badufata.

Ubyifatamo ute se iyo bikubayeho?

Urumva, ugeraho ukabimenyera kuko babikubwira ari benshi, icyo ukora gusa ni ukubabwira ko byari ibya filime, iyo ugize amahirwe yo kuganira nabo. Hari ubivuga ari mu nzira, agatambuka ariko nk’uwo muvuganye nyine ugerageza kumusobanurira, ukamubwira ko ari ugukina. Benshi birabatangaza cyane ndetse no kumva ko nteye bitandukanye n’uko bambonye muri filime bikabagora ariko nyine bikarangira abyumvise.

Haba hari indi mirimo ukora cyangwa ukina filime gusa?

Niko kazi konyine nkora, kantwara umwanya wanjye wose simbone uko nakora ibindi. Nk’ubu ndi muri gahunda yo gukora filime yanjye ku giti cyanjye izaba ari iy’uruhererekane. Ni ibintu binsaba umwanya nkabyitondera kandi kuko mbikora mbikunze sinakunda kubivanga n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyatuma ntabikora neza ngo bigere ku rugero nifuza.

Wize iki se uretse ibya filime?

Nigaga Computer Science and Management mu ishuri ryishumbuye rya APACCE

Ubu hashobora kuba hari umwana wifuza kuzakina filime nkawe cyangwa n’undi mukinnyi yakunze. Ni iyihe nama wamugira?

Umwana njye ndumva nta byinshi namubwira uretse ko agomba kwita ku mpano ye ntayipfushe ubusa, bityo ikazakura. Ahubwo ibintu byinshi ndabibwira ababyeyi babo kuko burya nibo bafasha umuntu iyo ataramenya kwifatira ibyemezo. Umubyeyi niba abona umwana afite impano, si na sinema gusa ahubwo n’ibindi bitandukanye, ajye amufasha kuyikuza kuko niyo iba izamufasha kugera ku nzozi ze. Agomba kumureka akiga ibintu akunda, ndetse akenshi nibyo banatsinda

Nkanjye nize ibintu ntakunda kugira gusa ngo mbone impamyabumenyi ariko iyo mbimenya kare mba narabitangiye kera kandi ubu mba ngeze kure. Ababyeyi rero niba babona abana bakunze ikintu runaka cyangwa bagifitemo impano, amufashe mu buryo bwose ashoboye, amushyire mu mashuri yabyo yaba aya hano mu Rwanda cyangwa ayo hanze kubo bishobokera kugira ngo bizamugirire akamaro kandi atarataye umwanya. Birinde rwose kubabuza amahirwe yabo.

Umwuga wo gukina filime ntiworohera abantu bose. Ese wowe haba hari ibintu bikugora gukina?

Ubundi si kenshi njye ngorwa no kwinjira mu muntu nyawe umwandutsi yashatse ko mba we (character) gusa hari ibintu bimwe na bimwe bitajya binyorohera birimo nko kugwa hasi cyangwa kurira. Ndabibasha nibyo, ariko binsaba ingufu nyinshi ntabwo biza mu buryo bunyoroheye nk’ibindi.

Haba se hari ibikorohera?

Noroherwa no guhinduka vuba. Nshobora kuba nari maze gukina nseka mu kanya gato ngahita nkina ndakaye, mvuga nabi, kandi nkabikora mu buryo butangoye na gato.
Sinema yo mu Rwanda uyibona ute?

Sinema yo mu Rwanda, urebye bigenda bizamuka. Yego ntibiramera neza ariko bigenda biza buhoro buhoro. Ntabwo ari ibintu biraho, biguma hamwe ahubwo bigenda bizamuka. Haragenda haza filime zica ku mateleviziyo, abanyamahanga baturushije nk’abo muri Tanzaniye baraza gukorera mu Rwanda, n’ibindi. Mbese icyo nakubwira muri make nuko sinema yo mu Rwanda igenda ikura. Ntituragera ku rwego nagereranya n’amahanga ariko turazamuka.

Ukunda kureba filime cyangwa hari ibindi ugira bikurangaza?

Filime ndazireba ari izo nkunda kureba cyane ni comedie (izisekeje), ndazikunda cyane pe! Nkunda cyane kumva umuziki ugenda buhoro (Slow/zouk music).

Ni nk’iyihe filime warebye ukaba wumva n’ubu wayireba ukongera ukayisubiramo kenshi?

Mana yanjye! Nkunda Charlot Chapman cyane pe! Sinjya menya uko filime ze zitwa ariko ndazireba kenshi, sinjya murambirwa aranshimisha bikomeye.

Naho mu muziki se, wumva cyane indirimbo zande?

Nkunda Whitney Huston na Celine Dion.

Ujya wicara se ukareba filime wakinnyemo?

Ndazireba.

Ubaye uri nk’uwiha amanota se ku mikinire yawe, wakwiha angahe ku icumi?

(Aseka) Sha nihaye amanota byangora wenda nshobora kwibera cyangwa se nkiyiba ariko buriya iyo umuntu abaye uwa mbere ngatwara igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka (best actress) bimpa icyizere ko ndi mu nzira nziza. Urumva rero ko nshobora kuba mfite amanota menshi nkumva nifuza gukomereza aho cyangwa se nkarushaho gukora ariko mu cyizere ko mfite aheza maze kugera.

Mu bakinnyi ba filimi bo mu Rwanda se hari uwo ujya ubona akakubera icyitegererezo ku buryo wumva wamugenderaho mu kuzamura impano yawe?

Ntawe ndabona waba icyitegererezo cyanje cyane cyane nyine ko wumva ko nabarushije, ndi ku mwanya wa mbere kandi ntabwo wakwigira ku muntu waba urusha. Yego nanone ntibyabura ko ugira abo wigiraho kuko mukorana ariko nanone ntabwo namwita icyitegererezo. Njye ahubwo nkunda kwigira ku bantu bo hanze, nkareba mu mafilime menshi atandukanye, nkabigiraho bimwe muri byinshi twe tukibura kugira ngo tugere aho bari.

Mu Rwanda naho hari abo nkunda uko bakina ariko sinavuga ko nshaka kubigana. Harimo nka ba Ngenzi (Gaga….), Fabiola n’abandi benshi mbona uko bakina rwose bakanyemeza.

Abo musangiye umwuga wabagira iyihe nama?

Ikintu nabagiramo inama, nuko nyine bakomeza gukunda ibyo bakora kuko nibo ubwabo bazabiteza imbere. Hari ubijyamo ako kanya yabona adahise abibonamo inyungu yabishakagamo agahitamo guhita abivamo, ariko nababwira ko ari twe ubwacu dufite inshingano zo kuzamura sinema nyarwanda, ni twebwe tugomba gushyiramo amaraso mashya, tukamenya ibikenewemo tukabikora uko dushoboye. Niba ubirimo rero, byiteho umenye ibyo ushaka ukoreshe imbaraga ufite zose hanyuma umusaruro uzagaragare wavuye mu ngufu zawe, sinema yacu izagere ku rwego twese twifuza kugeraho.

Naho se abantu bakurikirana filime bo wababwira iki?

Abakurikirana filime rero, ari abazigura cyangwa se n’abazireba kuri za televiziyo zitandukanye zicaho bo sinavuga ngo ndabagira inama ahubwo ndagira icyo mbisabira. Ndabasaba rwose ngo mukunde ibihangano byacu. Turi abanyarwanda n’ubwo muvuga ko tutaragera ku rugero mwifuza nyarwo ariko turacyari mu ntangiriro kandi utangira wese ahera hasi. Ndabasaba rero gukomeza gukunda ibyo dukora kandi bakadushyigikira kugira ngo natwe tubone imbaraga zo kuzamuka. Batugire inama aho babone ko tuzikeneye.

Uwamwezi Nadege yakinnye filime zakunzwe kuko yanabaye umukinnyi wungirije mwiza mu bagore (Best Supporting Actress) muri Rwanda Movie Awards.

izubarirashe@gmail.com

3 Ibitekerezo

  1. Nishimiye umutima, ubwitonzi no kwicisha bugufi uyu mukinnyi wa sinema Uwamwezi Nadège yagaragaje muri iki kiganiro. Yagombye kubera urugero abandi ba stars mu myifatire no mu kwivuga ibigwi!
    Nifuzaga kandi, niba bishoboka, ko nazaganira na Nadège kuko hari byinshi nifuza kuganira nawe. Nazamuha n° za telefones zanjye aramutse azifuje; yakoresha e-mail yanjye.
    Ndi umugabo ukuze uba mu Bubiligi wubatse, nkora umurimo w’ubwalimu mu mashuri yisumbuye.

Tanga igitekerezo