Nabashije kuza muri Top 25 mu bantu 74 bahatanaga – Miss Akiwacu

5
Akiwacu ubwo yari mu isozwa ry'aya marushanwa

Nyampinga Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2016 yatangaje ko nubwo atambitswe ikamba bwose yishimiye kuba yarahesheje ishema igihugu cye, akaza mu bantu 25 ba mbere, muri 74 bahatanaga baturuka hirya no hino ku Isi.

Aya marushanwa, yaberaga ahitwa Krynica-Zdroj, mu gihugu cya Poland yasojwe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2016, uwitwa Srinidhi Shetty, w’imyaka 24, ureshya na metero 1.72 w’Umuhindekazi yegukanye ikamba.

Ni ku nshuro ya kabiri iri kamba ryegukanwa n’Umuhindekazi, kuko mu 2014 nabwo ryegukanye n’undi ukomoka muri iki gihugu witwa Asha Bhat.

Umwanya wa kabiri muri aya marushanwa (Igisonga cya mbere) wegukanywe n’uwo mu gihugu cya Venezuela witwa Valeria Vespoli, naho umwanya wa gatatu (Igisonga cya kabiri) wo utwarwa na Jaleesa Pigot ukomoka mu gihugu cyitwa Suriname cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Umwanya wa kane (Igisonga cya gatatu) wo wegukanywe na Ornella Gunesekere wo muri Sri Lanka. Umwanya wa gatanu (Igisonga cya kane) wo watwawe na Korinna Kocsis wo mu gihugu cya Hungary.

Ibihugu byaje mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa (semi-finalists) Top 10 ni Belarus, Indonesia, Myanmar, Poland na Slovakia.

U Rwanda, rwo rwaje kugaragara mu cyiciro cya ‘quarter-finalists’cy’ibihugu 25 byitwaye neza; Top 25; ari byo Argentina, Australia, Brazil, Japan, Mauritius, Mexico, Netherlands, Panama, Paraguay, Philippines, Romania, Russia, u Rwanda, Ukraine na Vietnam.

Ibihugu byagiye bitsinda ku migabane yabyo ni u Buhinde (ku migabane ya Aziya na Oceania), Venezuela (ku mugabane wa Amerika), Hungary (ku mugabane w’u Burayi) na Mauritius (ku mugabane wa Afurika).

Nyuma yo gutangazwa kw’aya manota n’iyi myanya y’uko ibihugu byatsinze, Miss Akiwacu yagaragaje ko yishimiye kuba nibura yagejeje u Rwanda kuri uyu mwanya, agira ati “Ndishimira kuba nibura twagaragaye ku rutonde. Byari ubunararibonye bwiza, kandi nishimiye buri segonda ryose nahamaze.”

Abinyujije kuri paje ye, kuri Instagram, Colombe yashimiye abantu bose bamugaragarije urukundo bamushyigikira muri aya marushanwa, agira ati “Ndabashimira nicishije bugufi, kandi Imana ibahe umugisha, ndabakunda cyane!”

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri aya magambo ya Akiwacu bamushimiye cyane, bagira bati “Bakoze neza kuduhagararira, waduhesheje ishema!”

Ubwo ibi birori byabaga, byacaga ‘Live’ kuri Facebook

Aya marushanwa, Akiwacu yari yaritabiriye yari amaze ibyumweru bitatu, kuko Miss Akiwacu Colombe uri mu bayitabiriye ku munsi wa mbere yageze muri iki gihugu cya Poland kuwa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016. Icyo gihe yahagereyeyo rimwe n’abandi ba Nyampinga bahagarariye ibihugu byabo barimo Miss Indonesia, Miss Malaysia, Miss Denmark, Miss Chile, Miss Rwanda na Miss Guyana.

Ku Rwanda, umwaka wa 2014, Sonia Gisa wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba rikomeye rya Miss Supranational Africa, ikamba uyu mwaka ryahawe Ambika Callychurn wo murwa wa Reduit ho mu birwa bya Mauritius.

Bwari ubwa mbere Umunyarwandakazi yegukana ikamba rya Nyampinga wa Afurika muri Miss Supranational mu myaka ine ishize kuva u Rwanda rwatangira guhagararirwa.

Aya marushanwa ya Miss Supranational mu 2012 yitabiriwe na Sabrina Simbi na Uwamahoro Yvonne, mu 2013 yitabirwa na Aurore Kayibanda Mutesi wabaye Nyampinga w’ u Rwanda wa 2012, naho mu 2014 yitwabirwa na Sonia Gisa na Umwali Neema Lariss.

Bisobanuye ko u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Akiwacu Colombe ari ku nshuro yarwo ya ya gatanu rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Miss Supranational.

Mu 2014 Sonia yatorewe kuba Miss Supranational Africa
Mu 2014 Sonia yatorewe kuba Miss Supranational Africa
Akiwacu ubwo yari mu isozwa ry'aya marushanwa
Akiwacu ubwo yari mu isozwa ry’aya marushanwa
Ubwo Colombe yageraga muri Poland (1)
Ubwo Colombe yageraga muri Poland (1)

5 Ibitekerezo

  1. Congratulations , rwose wagerageje. Wowe uvuga ngo Sonia yanze kwambara bikini , umenya ntabyo uzi .Ariko ubundi umuntu yajya mu irushanwa ryo kurya umuceri, yagerayo ati hoya iwacu turya igitoki? Ibyo birutwa nuko atakwirirwa ajyayo.

  2. Uyu mukobwa yemeye kwiyerekana yambaye ubusa nduzi ko ari ubusa ( bikini) , none atahiye umwanya wa 25? Nyamara Sonia wabyanze yatahanye ikamba.
    Icyakora Colombe yaramaze rwose ntiyatsinda, ntabwo yitwaye nk’umunyarwandakazi warezwe neza.

Tanga igitekerezo