Naason agiye kuva muri CB Records amasezerano atarangiye

0
Naason

Nshimiyimana Naason wamamaye mu ndirimbo Mfite amatsiko, Agasembuye agiye gusesa amasezerano y’imyaka itatu yari afitanye na studio itunganya muzika ya CB records nyuma y’uko itubahirije ibyo bumvikanye.

Avuga ko yarafitanye amazerano n’iyi nzu guhera mu Ugushingo 2014, ariko bitewe nuko batamuhaye ibyo bemeranije, yahisemo gusesa amasezerano.

“Nyuma yo gusanga CB records irimo irasubiza inyuma ubuhanzi bwanjye nafashe icyemezo cy’uko twakwicara tugasesa amaserano ngakora njyenyine kuko nasanze aribwo muzika yanjye yatera imbere.”

Naason avuga ko mu byo bamwereye harimo kumukorera alubumu ebyeri z’amajwi n’amashusho , ibitaramo ndetse n’indirimbo afatanyije n’abandi bahanzi , ariko imyaka ibiri ishize e bamukoreye indirimbo ebyiri gusa arizo : Fatiraho, Rurariza yanakorewe amashusho.

Yagize ati “Nta cyizere mfite cy’uko mu mwaka usigaye bazaba barabinkoreye n’iyo mpamvu nafashe umwanzuro yo gusesa amasezerano twari dufitanye nkakora  njyenyine.”

 Naason ni uku yaje yambaye (Ifoto/Kagiraneza.O)

Naason ni uku yaje yambaye (Ifoto/Kagiraneza.O)

Naason yavuze ko mu masezerano afitanye na CB records harimo ahavuga ko utazuzuza icyo asabwa bazabiganiraho amasezerano agaseswa bityo ngo nta ngaruka azahura nazo.

Ni muri urwo rwego Naason avuga ko byose yabitewe n’abafana be, ati “Ndambiwe guhora mpura n’abakunzi b’ibihangano byanjye bakambaza aho nsigaye mba.”

Naason yahereye ku ndirimbo yise ‘Nduzuye’ yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2016. Iyi ndirimbo yakozwe na Pacento. Amashusho yayo akazatangira gukora mu cyumweru gitaha aho yavuze ko azakorwa na Incredible pictures ihagarariwe na Bagenzi Bernard.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Naason:

Nyirimigambi Philbert umuyobozi wa CB Records we avuga ko iby’iri seswa nta kintu abiziho gusa ni ba Naason yarahisemo kugenda ibyo ari ubushake bwe cyane ko mu masezerano hari ahanditse ko mu gihe umwe atujuje  ibyo asabwa bazicara bakareba icyo buri wese asabwa byaba ngombwa amasezerano agahagarikwa.

Philbert asanga Naason yihuse kuko amasezerano atararangira ngo abone kunenga , ati “Alubumu ebyiri twagomba kumukorera ndizera ntashidikanya ko umwaka usigaye zaba zararangiye, ariko ni ba yahisemo kugenda tuzareba ibyo asabwa abyishyure nawe ibyo dusaba tubikore .”

Mu myaka ibiri bamaze bakorana ngo nta faranga Naason yinjirije CB records nyamara yo ngo yamutanzeho akayabo.

Tanga igitekerezo