Mutiganda wa Nkunda, umwanditsi wa Seburikoko aravuga byinshi ku bwanditsi bwe

3
Mutiganda azi no gufata amajwi muri filime

Filime ya Seburikoko ni imwe muri filime zikunzwe cyane hano mu Rwanda ahanini kubera uburyo ivuga ibintu biba mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ariko kandi bakabivanga n’urwenya.

Twaganiriye na Mutiganda wa Nkunda umwanditsi w’iyi filime maze atubwira byinshi ku mwuga we wo kwandika filime.

Mu mwaka wa 2015, Mutiganda wa Nkunda yahawe igihembo nk'uwakoze filime ngufi nziza , aha ari kumwe na Garasiyanni(Sebu)
Mu mwaka wa 2015, Mutiganda wa Nkunda yahawe igihembo nk’uwakoze filime ngufi nziza , aha ari kumwe na Garasiyanni(Sebu)

Ikiganiro

Nitwa Mutiganda wa Nkunda, ndi umuhanzi ukora sinema aho nandika film nkanaziyobora.

IR: Kwandika filime wabitangiye ute? Ese zari inzozi zawe zo mu bwana?

Kuva kera nakundaga ubuhanzi by’umwihariko kwandika. Nanditse ndetse nkanavuga imivugo, ngashushanya nkanandika ku byapa, nkandika inkuru ngufi ndetse n’indirimbo ariko nkunda cyane film kuko nsa n’uwarezwe nazo.

Igihe kimwe naje gusanga ibyo nshaka kuvuga indirimbo itabibasha cyangwa umuvugo, mpitamo gukora film kuko ibifatanya byose ndetse ikanavuga akari ku mutima.

IR:Iyo uvuze ko warezwe na filime uba ushatse kuvuga iki?

(Aseka) Nakuriye mu gasobanuye. Sinjya nibuka igihe natangiriye kureba filime cyangwa umubare w’izo narebye. Navaga ku ishuri nkajya mu gasobanuye. Nakuze ntyo rero, gusa ntawamfashe ngo anjyane kureba filime kuko nanakuze nanga kureba televiziyo cyane. Sinavuga ngo najyagayo mu kigare, wari umuhamagaro. Niwo waje kuvamo rero nanjye kuzikora, ahari!

IR: Bivuze rero ko ntawundi muntu wakuyeho kwandika mu muryango?

Ntawe. Mu gisekuru cyacu ntamuntu nzi wabikoze.

IR: Hanyuma se waje kwinjira mu mwuga nyawo wo kwandika filime ute?

Nk’uko natangiye mbivuga, nakuze ndi umuhanzi mu tundi tuntu harimo ubusizi, umuziki, gushushanya no kwandika. Ariko nkunda film cyane. Nakuze ndeba films zari zigezweho turi abana zimwe za ba commando, ba rambo,…ariko ubwo narebaga film y’igihinde yitwa Disco Dancer bitewe n’uko inkuru yayo ijya guhura n’iyanjye; nahise mbona nanjye ngomba gukora film. Kuko film ifatanyiriza hamwe ubuhanzi bwose nakoraga, kandi nkabasha kuvuga inkuru nifuza yose uko mbyifuza. Naje rero gutangira kwiga kwandika film. Ngayo nguko

IR: Inkuru se wandika niwowe wazihimbye? Ibitekerezo ubikurahe?

Yego!

Ikiremwamuntu gifite inkuru nyinshi. Aho mba, abo tubana, abo mpura nabo aho ngenda hose nanjye ubwanjye dufite inkuru. Izo nizo mvuga. Ntabwo mpimba, nditegereza ibyo mbona nkabivuga! Ariko hari izo nandika ari akazi nahawe; nka Seburikoko ntabwo ari njye wahimbye inkuru.

IR: Ubwo se kwandika inkuru itavuye ku bitekerezo byawe bwite nka Sebu nyine, ubibasha ute ?

Ntabwo bigoye. Icya mbere ni ukuyumva, ukayishyira mu bitekerezo. Aho ikuvamo nk’aho ari iyawe bwite!

IR: Umaze kwandika filime zingahe?

Maze kwandika scripts nyinshi cyane muri rusange. Kuko nanditse script ya mbere mu 2006 nyandika mu ikayi ya Musana ubwo nigaga mu wa 4 w’amashuri y’isumbuye . Inyinshi ntizakozwe kuko igihe cyose ngize igitekerezo (inspiration) ndandika. Izo maze kwandika zakozwe rero ni nke. Ni filime ngufi zanjye 2 maze gukora harimo Short film yanjye ya mbere yitwa RAYILA nakoze mu 2014 n’iyo ndangije uyu mwaka ntari butangaze izina kuko ndateganya ko izasohoka umwaka utaha, kimwe na film z’uruhererekane 2 arizo Inshuti (Friends) ndetse na Seburikoko. Izindi zisaga 100 ziba mu bitabo.

IR: Uracyakunda kureba filime? Ukunda ubuhe bwoko?

Nkunda kureba filime cyane. Nkunda dramas, ariko ubwoko bwa social-realistic. Ni za films ziba zivuga ibibazo biri muri rubanda. Nkaba nibanda kuri films zo hanze ya America.

IR: Hanze y’umugabane wose wa America?

America mvuga ni Hollywood

IR: Bivuze ngo ntabwo uri umufana wa Hollywood?

Hollywood iratubeshya. Idukura mu buzima ikatubeshya tugakeka ko ubuzima ari uko. Kandi hari uko ubuzima bumeze kandi ntitwabihindura. Ntabwo nyifana

IR: Ni iyihe filime wakunze kurusha izindi?

Film ya mbere nakunze ni ni film yitwa The Bicycle thieves yo mu 1948 yo mu Butaliyani.

IR: Ni iki kigufasha kwiyumva neza mu gikorwa iyo urimo kwandika?

Kuba njyenyine.

IR: Iyo urimo ureba film wanditse uba umeze ute?

Kureba films nanditse, kuko arinjye mufana wanjye wa mbere biranshimisha cyane. Ngerageza kwandika mu buryo nanjye nzareba icyo nanditse nkakishimira nk’uko nakwishimira icy’undi yakoze, aho ninaho mpimira ko kizashimisha abazakireba

IR: Watubwiye ko ibitekerezo byawe byo kwandika ubikura kubyo ubona, ibyo wandikira Seburikoko wabikuyehe ko bibera mu cyaro?

Nanjye ubwanjye ndi umunyacyaro. Kandi kuba u Rwanda ari ruto bituma inkuru z’ahantu hose zihura ku buryo iy’agace kamwe iba isa n’iyo mu kandi kuko usanga hatuye abantu bavuye hirya no hino mu gihugu. Ikindi kandi ndatembera nkumva inkuru z’ubuzima bw’abatuye ibyaro. Kubihuza rero havamo inkuru mubona muri seburikoko.

IR: Kwandika filime se niwo mwuga ugutunze cyangwa ubikora gake?

Gukora film muri rusange niko kazi nkora buri munsi. Ubwo mubyo nkora harimo kwandika no kuyobora (directing). Mbere nari umunyamakuru mbifatanya, ariko nyuma yo kubona kubifatanya bigoranye, naretse itangazamakuru nkora film gusa!

IR: Kwandika filime wenda nka Seburikoko bigutwara igihe kingana gute?

Igihe bintwara cyo biterwa n’ingufu mfite, ariko nandika episode 1 y’iminota 15 ku munsi. Ubwo ni pages 15

IR: Ubundi se ko mbona ukunze kwandika filime zisekeje (Seburikoko n’Inshuti-Friends) no mubuzima busanzwe uri umunyarwenya cyangwa birangirira ku rupapuro?

Unusanzwe rwose sinkunda comedy. Wansetsa nkaseka, ariko ntabwo comedy ari ibintu nshyiraho umutima. Ariko nk’umuhanzi, ndahajya nkisanisha.

Ubusanzwe Mutiganda afite impamyabumenyi ya kaminuza mu buhinzi, ubu akaba yujuje imyaka 27 y’amavuko.

Mutiganda wa Nkunda yiherereye yandika filime
Mutiganda wa Nkunda yiherereye yandika filime

izubarirashe@gmail.com

3 Ibitekerezo

  1. yego sha mutiga…, twiganye i rilima yarigize yanga kugasobanuye nta film nimwe atarazi asobanura nimipira cyane. ikindi kd yarazi nubwenge muri class

Tanga igitekerezo