Menya uko wategura umuceri urimo amagi n’amashaza

0
umuceri urimo amashaza

Umuceli ni ikiribwa kiribwa n’abantu benshi mu Rwanda ariko usanga benshi bazi kuwutegura mu buryo bumwe ukoze ishyano akaba azi kuwutegura mu buryo bubiri kandi uri wonyine, nyamara hari uburyo wawutegura uvanze mo ibindi biribwa.

Dore uko wawutegura uvanzemo amashaza n’amagi.

Fata igitunguru ugikatemo udusate dutoya

Tonora tungurusumu, uzisekujre nurangiza ufate akayiko gato 1

Koresha amavuta y’ubuto ibiyiko 3

Umuceli garama 300

Amashaza garama 150

Karoti imwe uyikatemo uduce dutoya

Igitunguru cy’ibibabi (puwaro) nacyo ugikatamo uduce dutoya

Amagi abiri

Jambo cyangwa Sosiso

Umunyu

Uko bitegurwa

Fata amavuta yawe uyacamutse namara gushya ushyiremo igitunguru na tungurusumu, nibimara gushya ushyiremo umuceli n’umunyu ukarangane. Nibimara gufata irangi sukamo amazi ureke umuceli ushye neza.

Umuceli iyo umaze gushya ufata indi safuriya cyangwa ipanu irimo amavuta makeya ushyiremo amagi abiri wakubise neza nk’ugiye guteka umureti ariko wirinde ko ushya. Hanyuma ufate indi safuriya cyangwa ipanu irimo amavuta make ushyiremo ya magi abiri wakubise, sa nk’uteka umureti ariko ntureke ngo ushye wukuremo utarakomera uwukatemo udupande dutoya udushyire ku ruhande.

Iyo umureti umaze kuwukura ku ziko ufata ipanu cyangwa isafuriya wari wawutetsemo ugashyiraho jambo cyangwa sosiso wakasemo uduce duto hanyuma ugashyiramo amashaza wabanje kuyatogosa, shyiramo karoti na puwaro nabyo wakase uduce duto.

Komeza ugaragure nibimara gufata irangi ufate wa muceri wahiye uwusukemo, komeza uvange ushyiremo na wa mureti wakase maze ubirekere ku muriro muke mu gihe cy’iminota itanu.

Komeza ubikarange nubona byahinduye isura ufate wa muceri wahiye uwusukeho maze uvange ushyireho na wa mureti wakase maze ureke bishye nk’umunota nko mu minota 5 ku muriro muke.

Kugira ngo ubitegure bisa neza ushobora gushyiraho ibibabi bya perisile hejuru mu gihe ubyaruye.

Tanga igitekerezo