Mavenge agiye gutaramira aho avuka, i Kamonyi

0
Mavenge

Umuhanzi Mavenge Sudi yateguye igitaramo ngo ataramire ab’aho avuka i Gihara mu Karere ka Kamonyi, kizaba kuwa 9 Ukuboza 2016, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gicuku (6PM-00AM).

Iki gitaramo kizabera ahantu hitwa Kabasanza Bar, hazwi nko kwa Joel Nahayo, ubusanzwe hahoze ari muri Komine Runda.

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Mavenge yavuze ko ubusanzwe adakunze gutegura ibitaramo, ariko ko nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi yaje kwiyemeza gutegura iki gitaramo, afatanyije n’abari gukora ibikorwa biteza imbere aho avuka bahazana utubare, utubyiniro n’amahoteli ajyanye n’igihe.

Yagize ati “Ntabwo nkunze gukora ibitaramo, ariko n’iyo mbikoze mbikorera iwacu kubera ko ari ho hantu baba babinsaba kandi mbona ari hafi kandi nkunguka kuko nta bintu byinshi mba natakaje.”

Mavenge yungamo ati “Nteganya kuzabaririmbira indirimbo zanjye zisanzwe n’izindi ndirimbo zose bazansaba zijyanye n’izakanyujijeho abantu bakunze, zagiye zibagwa ku mutima.”

Mavenge Sudi, w’imyaka 49, yatangiye umuziki muri ‘orchestre’ yitwa ‘Inkumburwa’ mu myaka y’i 1989, aho yari kumwe na Makanyaga Abudoul afata nk’umwarimu we mu muziki. Inganzo ye, Mavenge avuga ko ayikomora ku bahanzi bo hambere barimo Rugamba, Munzenze, n’abandi.

Mu myaka y’1997 n’1998, Mavenge nibwo yakunzwe cyane nyuma yo gusohora indirimbo zirimo ‘Ku Munini’, ‘Kantengwa’, ‘Gakoni k’Abakobwa’, ‘Simbi’ n’izindi.

Kuri ubu mavenge afite indirimbo nshya zirimo ‘Rwanda Kimararungu’ bakunze kwita ‘Rwanda Nziza’, ‘Nyiragicare’, ‘Ntukababare Ngo Uhore’ n’izindi.

Tanga igitekerezo