Jules Sentore akubutse mu gitaramo muri Uganda

0
Jules Sentore aririmba muri Uganda

Umuhanzi nyarwanda Jules Sentore, kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2016 yagarutse mu Rwanda, avuye muri Uganda aho yari yitabiriye igitaramo cy’Abanyarwanda babayo, mu birori byo kwizihiza umunsi bise ‘#NdiUmunyarwanda’.

Iki gitaramo cyabaye kuwa Gatanu, tariki 2 Ukuboza 2016.

Uyu muhanzi wari watumiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, avuga ko yanagize umwanya wo gutembera, asanga hacurangwa zimwe mu ndirimbo ze nka Ngera, Udatsikira mu tubyiniro twaho.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Jules Sentore yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw:

IR: Ni gahunda ki zari zakujyanye muri Uganda?

Gahunda yari yanjyanye muri Uganda bari badutumiye mu gitaramo. Nagombaga kuririmba nijoro ariko byari ibirori byabaye umunsi wose. Bari bateguye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho abatuye muri iki gihugu bari bahuye biyibutsa indangagaciro z’umuco wa Kinyarwanda na kirazira zawo zose. Twarahageze twifatanya nabo ariko igikuru cyari cyanjyanye cyari igitaramo nari natumiwemo.

IR: Ni nde wari wagutumiye?

Nari natumiwe na Ambasaderi Frank Mugambage n’Abanyarwanda baho

IR: Igitaramo cyagenze gute?

Njye naririmbye saa tanu z’ijoro ngeza saa saba z’ijoro. Hariya rwose amasaha aba asa nk’aho akiri kare kuko bo baranezererwa bihagije. Igitaramo cyagenze neza, barabyishimiye mbese byabaye byiza cyane nicyo kintu nakubwira. Ambasaderi yaraje aranshimira, ashimira n’abacuranzi banjye ananyemerera ko vuba bidatinze agomba kumpamagara tukongera tugataramana.

IR: Uretse abo banyarwanda bari baje, wasanze indirimbo zawe hari abandi bantu bazizi?

Yego. Hari harimo abandi bantu batazi Ikinyarwanda b’Abagande bazi ibihangano byanjye, nabo bari bahari rwose. Nanabashije kugira amahirwe yo kujya mu tubyiniro dutandukanye two muri Kampala, ariko nasanze indirimbo zacu muri rusange bazizi. Utwo tubyiniro nagiyemo twose nasanze bazi indirimbo zanjye. Hari nasanze bacuranga nka Ngera, Udatsikira n’izindi. N’iyo unababwiye ko bazigucurangira usanga babikora rwose nta kibazo bagira. Ahubwo ikiba gisabwa ni uko twashyiramo akabaraga nyine, tukageza kure umuziki wacu.

IR: Urakoze

Murakoze namwe!

Tanga igitekerezo