Jef Neve, Umubiligi w’icyamamare mu muziki wa piano yatumiwe i Kigali

0
Jef Neve

Jef Neve, Umubiligi w’icyamamare mu gucuranga piano agiye kuza mu Rwanda aho azakorana igitaramo kidasanzwe kizaba kuwa 9 Ukuboza 2016, mu cyumba mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority.

Imiryango izaba ifunguye kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:30pm), igitaramo kizatangire saa moya n’igice (7:30PM).

AFROGROOV bateguye batumiye uyu muhanzi mu Rwanda bagaragaza ko uyu Jef Neve ari umwe mu byamamare mpuzamahanga mu gucuranga umuziki wa Jazz yifashishije piano.

Muri iki gitaramo hatumiwemo n’umuhanzi umaze igihe mu muziki nyarwanda, Cécile Kayirebwa, nk’umutumirwa w’icyubahiro uzahabwa umwanya nawe akamusanga ku rubyiniro akaririmba amucurangira.

Neve, w’imyaka 39, yavukiye ahitwa Turnhout mu Bubiligi, atangira gucuranga no kwandika indirimbo ku myaka 14.

Bimwe mu bihangano bye yagiye acuranga byakoreshejwe mu mafilimi nko mu yitwa Dagen Zonder Lief ya Felix Van Groeningen, hakaba no mu yitwa The Artist ya Ludovic Bourcen’izindi.

Yagiye kandi anacuranga mu mafilimi y’uruhererekane nka In Vlaamse Velden (In Flanders Fields) ya Televiziyo y’Ababiligi yitwa The Vlaamse Radio- en Televisieomroeporganisatie (VRT).

Neve ari no mu bacurangiye umuhanzi w’Umunyamerika José James uririmba mu njyana za modern jazz, hip-hop na neo soul ubwo yatunganyaga Album yise ‘For All We Know’ mu 2010.

Jef Neve – Solitude (live @Bimhuis Amsterdam):

Jef Neve & Noémie Wolfs – Frozen (Madonna cover):

Amatike y’iki gitaramo ari kugurishirizwa kuri Ambasade y’u Bubiligi mu Kiyovu, kuri Hoteli Mille Collines, kuri Hoteli Kiyovu, kuri Inzora Café/Ikirezi Bookstore Kacyiru no kuri Shokola ku Kimihurura.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bibiri ku bana bato, ibihumbi bitanu ku bakuru, n’ibihumbi umunani ku baje ari babiri; umugabo n’umugore.

Hateganijwe gusa imyanya y’abantu 350.

Kuwa 10 Ukuboza 2016, uyu muhanzi Jef Neve azahita ajya ku Nyundo kwigisha mu ishuri rya muzika, iri mu Karere ka Rubavu, ku Gisenyi.

Kuwa 12 Ukuboza 2016, nabwo Jef Neve azataramira kuri Ambasade y’u Bubiligi , aho azaba ari kumwe n’umucuranzi wa gitari nawe wa Jazz ukomoka mu gihugu cya Chili witwa Tito Al Uribe.

Kayirebwa azaririmba muri iki gitaramo
Kayirebwa azaririmba muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo