Inama Cécile Kayirebwa agira abahanzi b’ubu

2
Cécile Kayirebwa (IfotoIrakoze R)

Mu gice twahariye “Inigure: Hakorwe iki ngo muzika nyarwanda yambuke imbibi?” twahaye umwanya umuhanzi Cécile Kayirebwa w’imyaka 70 ngo agire inama abahanzi bakiri bato.

Inama ikomeye abagira ni ukudahubuka mu myandikire y’ibihangano byabo, bakagisha inama.

Kayirebwa avuga ko abahanzi nyarwanda bakiri bato ajya afata umwanya akumva ibihangano byabo, ahereye kuri Knowless Butera nubwo avuga ko batarahura imbonankubone.

Agira ati “Ndabyumva, ntabwo [Butera Knowless] tuziranye amaso ku maso ariko [ibihangano bye] ndabyumva, ndabizi. [Indirimbo z’ab’ubu] ndazumva cyane, [abahanzi bashya] ndabazi bose rwose”

Umuhanzi Kayirebwa avuga ko yishimira ko abahanzi bato barushaho kwigaragaza, ati “Njye ndabikunda abana bashaka guhimba, iyo umuntu akunda ikintu nagikore. Ibyo nibyo mbagiraho inama.”

Ati “Icyo mbashishikariza cyane ni ukugisha inama, iyo ushaka kuririmba Ikinyarwanda ukumva utagisobanukiwe neza egera umuntu mukuru umubaze uti ‘Ko numva nshaka kuvuga iki nkivuge neza nte? Kugira ngo ntaza kuvuga ibyo mbonye byose ugasanga noneho rya jwi na ya njyana byari byiza bagiye kubinegurira ikinyarwanda cy’amafuti navuze’.”

Umva HANO imwe mu ndirimbo nshya za Kayirebwa ‘Mbateze Igitego’:

Yungamo ati “Niba ushaka kuririmba Ikinyarwanda kandi ririmba Ikinyarwanda urangize. Niba ushaka kuririmba urundi rurimi ruririmbe ururangize, ni ibyo nta bindi.”

Ati “Inama mbagira ni ukudahubukira ikintu ngo ni uko wagitekereje wumva ucyifuje, cyangwa wagize uburyo bwo kugikora. Ahubwo ni ukugitekereza, ukakinononsora, ukagitunganya [abitsindagira cyane], ukagisha inama, ukereka n’abandi mungana  n’abakuruta ukababaza uti ‘Ese ubu nabivuze neza?’ Bakakubwira! Noneho wowe ukabitunganya uko wowe wumva ushaka. Ni ibyo nta bindi rwose naho ubundi ni byiza.

Ati “Kugisha inama no kudahubuka, nta kindi mbabwira ubundi nibahimbe, icya ngombwa ni ukubyitondera gusa ntujye guhubuka ngo ujye gupfa gushyiraho ibintu ngo waraye ubirose. Witonde rwose usubiremo urebe uti ‘Ese ubu ibi biratunganye?’ Uti ‘Ese ndaza kurangiza iyi ndirimbo bumvise icyo nshaka kuvuga?’.”

Asoza agira ati “Hari ubwo [abahanzi b’ubu] bavuga gusa ibintu […] ugasanga ni ukuri arivugira ibintu cyangwa agasubiramo ijambo rimwe gusa ndirimbo ikarinda irangira, ukibaza uti ‘ese uriya […]?’

Umva HANO Kayirebwa abivuga:

Cécile Kayirebwa (IfotoIrakoze R)
Cécile Kayirebwa (IfotoIrakoze R)

2 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo