Icyo Senderi asaba ngo umuziki nyarwanda urusheho kuzamuka

0
Senderi International Hit akunze kurangwa n'udushya mu marushanwa ya PGGSS, ubu ntazongera kuyagaragaramo(Ifoto/Ububiko

Senderi International Hit avuga ko kugira ngo umuziki nyarwanda uzamuke inzego zose zigomba kubigiramo uruhare; haba abahanzi ubwabo, abanyamakuru, aba-Djs, abajyanama n’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Senderi ashimangira ko Abanyarwanda bamaze gukunda umuziki nyarwanda ari benshi, ko igisigaye ahubwo ari uko n’abandi babisobanukirwa bakagira uruhare mu gufasha umuziki nyarwanda kwambuka imipaka, ati “None se wowe urahamagara umuhanzi wo hanze ukamuha miliyoni mirongo itanu (50,000,000Rwf), uwa hano mu Rwanda ukamuha ibihumbi Magana atanu (500,000Rwf) kugira ngo abanzirize abo ngabo? Mbwira ayo mafaranga yose miliyoni mirongo itanu uwo muntu ateruye ajyane hanze, umuhanzi w’Umunyarwanda ubwo urumva ari hehe bazahurira?”

Si aba batumira abahanzi gusa Senderi atunga agatoki, kuko agaruka no ku banyamakuru.

Agira ati “Iyo ugiye mu itangazamakuru, yego niryo ryatuzamuye, ariko igihe kiragera bakakunaga, bakakujugunya. Ubu hateye ibyitwa ‘new generation’ mbese ngo abanyamakuru bashya batari aba kera. Abo rero ngo kugira ngo yumvikanishe ko ari wa munyamakuru uzi gucuranga neza ngo ni uko ajya kuri  radiyo agacuranga indirimbo zo hanze gusa.”

Senderi yongera gutunga agatoki n’aba-Djs, nabo akavuga ko batajya bakunda gucuranga indirimbo nyarwanda mu tubyiniro, icyo afata nko gusubiza inyuma abahanzi b’imbere mu gihugu.

Senderi agira ati “Ugiye kureba mu bindi bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, nta na rimwe wajya mu kabyiniro ngo usange bacuranga cyane indirimbo z’inyamahanga. Tuvuge urugero nka Uganda, utangira bacuranga indirimbo zabo bakarinda basoza bagicuranga indirimbo zabo.”

Senderi atanga umwanzuro w’uko izi nzego zose zagombye kwicarana hamwe, zikiga uko zateza imbere umuziki nyarwanda, ati “kandi bose babigiramo inyungu.”

Tanga igitekerezo