Icyo Producer Vicky (uvukana na Naason) abona cyakorwa ngo hacurangwe cyane umuziki nyarwanda

0
Vicky (Ifoto/Irakoze R.)

Utunganya indirimbo (producer) mu nzu ya Dream Records, Vicky asanga hakwiye kubaho ubumwe kugira ngo umuziki nyarwanda utangire ucurangwe cyane kurusha uwo hanze.

Ibi Vicky, murumuna wa Naason, abivuga mu gihe mu Rwanda hagicurangwa cyane zimwe mu ndirimbo z’inyamahanga hirengagijwe nyinshi z’abahanzi nyarwanda.

Ni mu kiganiro kirambuye Vicky yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

I R: Watangira utwibwira?

Victor Tuyishime. Mbere nabanje kumvikana nitwa Vicky The Creator. Mbereho nkiri umuhanzi nitwaga Vickson, ariko ubu ngubu iryo nkoresha ni Vicky riva nyine kuri Victor. Mama wanjye yitwa Edither Kamagwera, papa yitwa Jumayine Athanase. Ndi umwana wa kane mu muryango w’abana 7. Mfite imyaka 21, ubu ngubu narayujuje. Amashuri maze imyaka ibiri ndangije nize muri Lycée de Nyanza y’i Butare.

I R: Umaze gukorana n’abahe bahanzi?

Nakoranye n’umuhanzi G-Bruce cyane n’abandi benshi, mu bakomeye bazwi cyane maze gukorana na Jay Polly.

I R: Gutunganya indirimbo ubimazemo igihe kingana gute?

Ntabwo ari gito, urebye nko mu 2013 nibwo nabitangiye.

I R: Ubu ukorera he umuziki wawe?

Nkorera muri Dream Records niho natangiriye, nta yindi studiyo ndajyamo.

I R: Umuziki ni uwo mu muryango?

Umuziki ni uwo mu muryango, urebye ni ibintu dukura ku babyeyi bacu kuko babihozemo. Muri Korali yitwa Hoziyana nibo bagiye bayishinga. Uwo bita Jackson (Jackson Dadoe) nawe ni uwo mu muryango wanjye ni mukuru wanjye mu miryango. Harimo na Naason we tuva inda imwe neza mu nda, urebye ni ibintu byo mu muryango.

I R: Hari icyo Naason ajya agufasha mu muziki?

Yaramfashije cyane, yaramfashije kuko  ibyo nkora ubu ngubu niwe nabikuyeho kuko niwe twabaga turi kumwe cyane.

I R: Wowe nta mpano yo kuririmba ufite?

Kuririmba narabikoraga mbere, ariko nabaye mbiretse kugira ngo mbanze nubake bino byo gutunganya indirimbo. Urebye n’ubu ngubu ncishamo nkaririmba, ariko ibyo nakunze cyane ni ibi byo gukora indirimbo kuko ntabwo twari kuririmba mu muryango twese.

I R: Ufite ikihe cyerekezo?

Nk’ubu ngubu ikintu ndimo ndashaka gukora ni ukugerageza gukora neza nkubaka ibyo ndimo ndakora kugira ngo abe ari byo nzamura. Ndifuza kuzamura abahanzi banjye dukorana, bagatera imbere.

I R: Ubona ari izihe mbogamizi ugihura nazo?

Imbogamizi ahanini njyewe nahura nazo zaba ziturutse nko kuri ino studio nicayemo ya Dream Records, wenda nko kutumvikana n’umukoresha gutyo, ariko nta zindi mbogamizi kuko nta mbogamizi zindi zihari. Ibintu nkora nubwo bitarumvikana cyane nizera ko bizagera hanze mu gihe gito cyane.

I R: Ubona ari iki cyakumira imiziki yo hanze?

Nta kindi kitari ugushyigikirana, buriya habayeho gushyigikirana, numva ko byakunda. Abantu bose bakiyumvisha ko bakumva ibyacu n’abanyamahanga bagatangira kubyumva aho kugira ngo ari twe duhora twumva ibyabo gusa.

Tanga igitekerezo