Gisagara yegukanye irushanwa rya Beach Sitting Volleyball

1
Abakinnyi ba Gisagara bahabwa igihembo nyuma yo kwitwara neza batwara irushanwa (Ifoto-Muhire D)

Ikipe ya Gisagara y’abafite ubumuga ni yo yegukanye irushanwa ry’abafite ubumuga rikinirwa ku mucanga (Beach Sitting Volleyball).

Iri rushanwa ryaberaga mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Gisagara ikaba yaryegukanye itsinze ikipe ya Gasabo.

Ni ubwa mbere abafite ubumuga bakina uyu mukino mu Rwanda, abitabiriye iri rushanwa bakaba bemeza ko ari umukino mwiza ubategurira irushanwa ryawo rizabera muri Kenya umwaka utaha.

Umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) Nzeyimana Celestin avuga ko uyu mukino ari mwiza, ko kandi bizafasha abakinnyi kwitegura amarushanwa y’Afurika azabera muri Kenya umwaka utaha.

Nzeyimana yagize ati “ Ni ibintu byiza cyane, abakinnyi bishimiye uyu mukino cyane ko ari ubwa mbere bakina Volleyball yo ku ku mucanga, iyi mikino izadufasha kurushaho kwitegura amarushanwa y’abafite ubumuga azabera mu gihugu cya Kenya umwaka utaha”.

Kapiteni w’ikipe ya Gisagara yegukanye iri rushanwa Twagirayezu Callixte avuga ko kuba babashije kubona umwanya wa mbere babikoreye, agashimangira ko insinzi bayikesha ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi.

Twagirayezu Callixte mu kiganiro na izubarirashe.rw yagize ati “ Biranshimishije cyane gutwara iri rushanwa, ni imbaraga biduhaye zo kurushaho kwitegura n’andi marushanwa ari imbere, ni umukino mushya kuri twe ariko twabashije kwitwara neza n’ubwo n’abo twahuye ku mukino wa nyuma ari ikipe nziza”

Abayobozi ba NPC nabo bakinnye Beach Sitting Volleyball uvuye ibumoso ni Mutangana Dieudonne Visi Perezida wa NPC undi ni Nzeyimana Celestin Umuyobozi mukuru (Ifoto-Muhire D)
Abayobozi ba NPC nabo bakinnye Beach Sitting Volleyball uvuye ibumoso ni Mutangana Dieudonne Visi Perezida wa NPC undi ni Nzeyimana Celestin Umuyobozi mukuru (Ifoto-Muhire D)

Ikipe ya Gisagara yatwaye iri rushanwa isanzwe yitwara neza mu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga (sitting volleyball) ikaba ari na yo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona.

Ikipe yatwaye umwanya wa mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 50 y’amanyarwanda, iya 2 ihabwa ibihumbi 30, mu gihe iya gatatu yahawe ibihumbi 20.

Zimwe mu mbogamizi ubuyobozi bwa NPC bugaragaza muri uyu mukino wa Beach sitting volleyball ni ubuke bw’ibibuga kuko bisaba kwitoreza ku mucanga kandi ahantu uboneka hakaba ari hake mu gihugu.

Uku ni ko biba byifashe mu mukino wa Beach sitting volleyball (Ifoto-Muhire D)
Uku ni ko biba byifashe mu mukino wa Beach sitting volleyball (Ifoto-Muhire D)

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo