Ese koko amarozi yatuma ikipe itsinda?

1
Mu 2013 ku-mukino w’igikombe cy’amahoro wa Bugesera na Rayon-Sports hishwe inkoko-bavuga ko ari uburozi (Ifoto-Internet)

Nyuma y’umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wahuje Mukura VS na Rayon Sports ukavugwamo amarozi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryemeje ibihano birimo no gukatwa amanota atatu ku ikipe.

Ibi bihano byatumye nibaza uburyo aya marozi azajya agenzurwa, ku buryo ikipe yabihanirwa.

Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko imitekerereze n’ibikorwa bidasanzwe bizaba bihagije mu gutahura ayo marozi. Ibi ndabona bizagorana kuko bitoroshye kumenya icyo umukinnyi cyangwa umutoza atekereza muri we, ahubwo hakwiye kujyaho uburyo bwo kwigisha abarebwa n’iki kibazo aribo abakinnyi n’abatoza bamwe bagifitiye icyizere amarozi kugirango bahindure imyumvire.

Ngabonziza Victor, umwanditsi w'iki gitekerezo
Ngabonziza Victor, umwanditsi w’iki gitekerezo

Njye sinemeranya n’amarozi kuko amarozi abaye atanga insinzi hari amakipe yaba afite nk’ibikombe ijana, ariko nta na kimwe agira, ariyo mpamvu nagasabye ko habaho gahunda yo kwigisha abo bireba mu rwego rwo guhindura imyumvire kuko bitabayeho, bamwe bazizera amarozi aho kwita ku myitozo.

Mu bisanzwe umukino w’amaguru mu Rwanda muri iki gihe ukurikije ibivugirwa ku maradiyo, ibyo abafana bawo bavuga, usanga nta cyizere benshi mu banyarwanda bagifitiye uyu mukino bitewe n’imitegurire yayo, kudatwara ibikombe cyane cyane ku mikino mpuzamahanga n’ibindi. Aha mu gihe ariho hagakwiye gushyirwamo ingufu harebwa uburyo uyu mukino watezwa imbere nk’indi mikino nk’amagare, handball, volleyball n’indi ikomeje kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, none haje no kwizera amarozi ko atanga itsinzi.

Uku kwizera amarozi kwatangiye kujya muri bamwe mu bakinnyi n’abatoza, hatagize igikorwa ngo bigishwe guhindura imyumvire, biragira ikindi kibazo biteza mu gusubiza inyuma umukino w’amaguru.

Uretse kandi kugira ingaruka mu Rwanda, bizanagira ingaruka mbi ku ruhando mpuzamahanga. Iyi myumvire nidacika mu makipe, mwibaze abanyamahanga nibatangira kuvuga ko twizera amarozi mu Rwanda, ibi bishobora gutuma no kwitabira imikino mu Rwanda batabikora.

Ni muri urwo rwego FERWAFA na Minisiteri y’umuco na sport bakwiye gushyira imbaraga mu kwigisha abakinnyi n’abatoza aho gushyira imbere ibihano.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo