Dukeneye gushyigikirana cyane – Sat B

0
Umuhanzi Sat B yongeye gusubira iwabo mu Burundi

Umuhanzi Sat-B, wari umaze umwaka urenga aba mu Rwanda, yahisemo kongera gusubira iwabo mu Burundi mu gitaramo gikomeye ahafite kuwa 31 Ukuboza 2016.

Iki gitaramo kizakurikirwa no guhita akomereza urugendo rwe muri Tanzaniya aho avuga ko ateganya kwagurira ibikorwa bye bya muzika.

Uyu muhanzi, mbere yo guhaguruka yabwiye Izubarirashe.rw ku bunararibonye yagize ku muziki w’u Rwanda, ariko anagaragaza icyo abona cyakorwa ngo urusheho kwaguka, nk’uko bikubiye muri iki gice twise Inigure.

Sat-B, ubusanzwe witwa  Bizimana Aboubakar Karoum, yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi zirimo “Satura amabafure”, “Nyampinga”, “African Girl” n’izindi.

Ikiganiro Sat-B yagiranye na Izubarirashe.rw

I R: Ni iki cyiza wabonye ku muziki Nyarwanda?

Njyewe icyo nabonye cyiza ku muziki nyarwanda ni uko mugerageza mukamenyekanisha cyane umuziki w’iwanyu kurusha uko iwacu babikora. Nicyo kintu cya mbere nabonye gituma umuturage amenya ibigezweho mu muziki, akarushaho kuwukunda. Ni nacyo gituma abantu bawushoramo amafaranga kuko abaturage baba bawukunze. Kandi hano mu Rwanda mushoramo amafaranga kurusha iwacu.

I R: Ubona rero ari iki cyarushaho gukorwa ngo waguke ugere kure?

Haracyabura ibintu byinshi, mbitondaguye sinabimara. Gusa navuga ko byahera ku muhanzi, akagendera ku mikorere y’abandi bahanzi mpuzamahanga. Ikindi ni abatunganya umuziki, nabo basabwa kurushaho gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. Ikindi gituma biba byiza cyane ni uko abanyamakuru barushaho gukundisha abantu umuziki w’iwabo, bakavuga ibyiza kurusha ibibi. Kuko hano nasanze umunyamakuru ashobora gufata iminota 30 avuga nabi umuhanzi, ukumva nta kumushyigikira birimo. Hanyuma hakaza n’amafaranga haracyakenewe ko abashoramari bashora mu muziki ari benshi, abahanzi bagashyigikirwa.

I R: Wageze Uganda, wasanze bo baturusha iki?

Mu Rwanda yego bacuranga cyane imiziki yabo, ariko muri Uganda bo barengejeho. Bacuranga indirimbo z’iwabo gusa, ntushobora gupfa kumva na gato umuziki wo hanze. Ni gake cyane. Gucuranga umuziki w’iwacu nicyo kintu cya mbere tugomba guha agaciro. Bo rero n’uburyo batunganyamo indirimbo ubona ko hari urwego rwo heuru bagezeho. Dukeneye gushyigikirana cyane, nicyo muri Uganda baturusha.

I R: Hari icyizere ko umuziki wo mu Rwanda n’u Burundi uzajya ku rwego mpuzamahanga?

Kirahari cyane, biradusaba gusa gukomeza gukora cyane kandi ibintu byiza tuzabigeraho. Nkanjye ubu mfite icyizere 70% ko tuzabigeraho, nitugera ku rwego rwo gushyigikiriana tuzabigeraho. Bizagerwaho kandi birashoboka.

I R: Usubiye mu Burundi gukora iki?

Mu Burundi ngiye mu gitaramo, kuri Lacosta Beach, kizaba tariki 31 Ukuboza 2016.

I R: Uzagaruka mu Rwanda cyangwa uzagumayo?

Ehhh bizaterwa, kuko mfite izindi gahunda zo guhita nkomereza urugendo rwanjye muri Tanzaniya. Ndifuza kujyayo kumenyekanishayo umuziki wanjye, nkagura ibikorwa byanjye. Ndi umuturage wa Afurika, ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya hose mba mpafata nko mu rugo.

I R: Ni iki wasoza uvuga?

Ndashimira u Rwanda mwanyakiriye neza, twarabishimiye!

Ohereza
Inkuru iherukaShampiyona ya Volleyball yabaye ihagaze
Inkuru ikurikiraJules Sentore agiye kumurika album ya kabiri
Irakoze Richard yandikira ikinyamakuru Izuba Rirashe kuva muri Gashyantare 2015, akaba yaratangiye gukora itangazamakuru mu mwaka wa 2009. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

Tanga igitekerezo