Clement yifashishije Icyespanyolo ashimira Knowless ko arangije Kaminuza

0
Amagambo Knowless yanditse asoza Kaminuza

Umuhanzi Butera Knowless yakoze ibirori bisoza Kaminuza (graduation); yashoje icyiciro cya 2 cya Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2016.

Uyu muhanzikazi yigaga mu ishami ry’imari (Finance).

http://izubarirashe.rw/2016/08/knowless-arishimira-ko-atunzwe-nubuhanzi/
http://izubarirashe.rw/2016/08/knowless-arishimira-ko-atunzwe-nubuhanzi/

Iyi nkuru, Butera n’umugabo we Clement Ishimwe bayitangaje babinyujije kuri Instagram, aho bose bagaragaje ko batewe ibyishimo no kurangiza Kaminuza kwa Butera.

Abinyujije mu rurimi rw’Icyespanyolo, Clement yashimiye Butera, agira ati “Congratulations mi Corazon @buteraknowless”. Iri jambo ‘Mi Corazon’ ry’Icyespanyolo risobanuye riti ‘my heart cyangwa my love’ mu Cyongereza. Ubwo mu Kinyarwanda Clement yashatse kwandika ati “Shimirwa cyane mukunzi wanjye Butera Knowless”.

Butera we, kuri Instagram we yanditse agira ati “See your Goal, Understand the Obstacles, Create a positive mental Picture, Clear Your mind of Self doubt, Embrace the Challenge, Stay on track, Show the world you can do it, SUCCESS is not the key to happiness. HAPPINESS is the Key to success. If you Love what you are doing, you will be successful!”

Mu Kinyarwanda yashatse gusobanura ati “Rangamira intego yawe, umenye imbogamizi, wirememo icyizere mu mutwe, usibe ubwoba n’ugutinya mu mutwe, uhangane n’ibigeragezo, ukomeze urwane, wereke Isi ko ushobora kubibasha. Intsinzi iganisha ku byishimo, ibyishimo ni urufunguzo ku ntsinzi. Iyo ukunda ibyo ukora, ugera ku ntsinzi!”

Mu gusoza amasomo, Butera yanditse igitabo ku nsanganyamatsiko ishingiye ku muziki, ari nawo mwuga akora. Butera Knowless yavutse mu mwaka wa 1990, nyuma y’imyaka 26.

Avuga ko nyuma ya icyiciro cya 2 cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) afite na gahunda ya vuba yo gukomeza mu cyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master’s Degree).

Butera arangije ari we wirihiraga muri Kaminuza, akavuga ko iki ari kimwe mu byo umuziki wamugejejeho gifatika.

15306572_538383153035274_2165926740080197632_n

Knowless arishimira ko atunzwe n’ubuhanzi

Tanga igitekerezo