Bahati Grace yari yaje gushyigikira Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly

0
Stephanie Del Valle, w’imyaka 19, wo muri Puerto Rico niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’isi (Ifoto/Internet)

Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly nta kamba yegukanye mu marushanwa yitabiriye ya nyampinga w’isi (Miss World 2016), yabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2016.

Bahati Grace ubwo yazaga gushyigikira Miss Mutesi Jolly ni uku yaje yambaye
Bahati Grace ubwo yazaga gushyigikira Miss Mutesi Jolly ni uku yaje yambaye

Ni mu birori byari byitabiriwe na Bahati Grace wabaye Miss Rwanda muri 2009, ariko  utuye muri America.

Bahati Grace Nyampinga w'u Rwanda wa 2009 (Ifoto/Internet)
Bahati Grace Nyampinga w’u Rwanda wa 2009 (Ifoto/Internet)

Bwari ubwa mbere u Rwanda rwitabira aya marushanwa yatangiye kubaho kuva mu 1951, kuri iyi nshuro ya 66 akaba yabereye mu Majyepfo ya Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Gaylord National Resort & Convention Center muri Maryland.

Stephanie Del Valle, w’imyaka 19, wo muri Puerto Rico niwe wegukanye iri kamba, muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya 66, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakurikiwe n’ibisongabibiri ari byo Yaritza Miguelina Reyes Ramirez wo muri Repubulika ya Dominican na Natasha Mannuela wo muri Indonesia.

Hakimara kumenyekana ko Nyampinga w’isi wa 2016 abaye Stephanie Del Valle, Ishimwe Dieudonné, uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nayo itegura amarushanwa ya Miss Rwanda yahise agaragaza amarangamutima ye, avuga ko ashimira Miss World watowe.

Ishimwe, wanaherekeje Miss Mutesi Jolly muri aya marushanwa, ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, nuko yandika agira ati “Turagushimira Miss wa Puerto Rico ku ikamba wambitswe rya Miss World wa 2016!”

Kuri konti y’urubuga rwa twitter ya Miss Rwanda, ntacyo bo bari batangaza ku isozwa ry’aya marushanwa ya Miss World 2016.

Uyu Del Valle, wambitswe ikamba rya Miss World wa 2016 asanzwe ari umunyeshuri uvuga indimi eshatu zirimo Ikespanyolo, Icyongereza n’Igifaransa. Ibinyamakuru byamwanditseho byagaragaje ko uyu munyampinga ari we wari wagaragaje ko yiteguye neza kuzabyaza umusaruro iri kamba kurusha bagenzi be bahanganaga.

Kwambikwa iri kamba kwa Miss Del Valle kwatumye iki gihugu akomokamo biba inshuro ya kabiri gihawe ikamba rya Miss World, kuko no mu 1975 uwitwa Wilnelia Merced yari yari yaryambitswe.

Iri rushanwa kuri iyi nshuro ryari ryitabiriwe n’ibihugu birenga 100.

Mu bihugu byegeranye n’u Rwanda, igihugu cya Kenya nicyo kiri mu byaje mu b’imbere, aho Miss waho Evelyn Njambi yaje muri batanu ba mbere.

Ibihugu 20 byaje ku isonga ni Ubushinwa, Kenya, u Bubiligi, Ghana, Philippines, Cook Islands, Mongolia, Indonesia, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bufaransa, Slovakia, Koreya, Hongriya, Repubulika ya Dominican, u Buyapani, Brazil, Thailand, Australiya, Puerto Rico.

Ba Nyampinga batsinze mu byiciro bya

“Miss World”

Nyampinga w’imideli: wo mu Bushinwa

Nyampinga w’imikino: wo muri Cook Islands

Nyampinga w’impano: wo muri Mongolia

Nyampinga wa Interineti: wo muri Philippines

Nyampinga w’intego: wo muri Indoneziya

Igihugu cya Venezuela nicyo kimaze kwegukana ikamba rya Miss World ishuro nyinshi, ishuro 6 zose, gikurikirwa n’u Buhinde bumaze kuryegukana inshuro 5,  kimwe n’u Bwongereza nabwo bwaryegukanye inshuro 5, hakaza Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iceland na Jamaïca na Suwede bose bagiye baryegukana inshuro 3.

https://twitter.com/ishimwe_D

Tanga igitekerezo