Avuga ko yiboneye inkuba n’amaso ye, ntakozwa iby’uko ikorwa n’imyuka

0
Yohana Sebacogoza uvuga ko yabonye inkuba n’amaso ye (Ifoto/M.A Dushimimana)

Yohana Sebacogoza w’imyaka 80 wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura yivugira ko yabonye inkuba ifite ishusho y’isake, bityo ko ibyo bigishwa ko ari umwuka ushyushye uhura n’ukonje bikabyara ingufu we ntabikozwa.

Akarere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n’icyiza cy’inkuba ikubita abantu, ku buryo nko mu kwezi kwa cyenda honyine yakubize abantu batanu harimo n’abana batatu bava inda imwe.

Abaturage b’aka karere kanyurwamo n’uruhererekane rw’imisozi miremire igabanya amazi ajya muri Nil n’ajya mu kiyaga cya Kivu (Crete Congo-Nil), bigishijwe uburyo bakwirinda inkuba n’inkomoko yayo, ariko benshi barimo na Sebacogoza ntibumva ko ibyo babwirwa ari ukuri.

Dore uko Sebacogoza yabonye inkuba nk’uko abyivugira “Nari nkiri muto, tujya kuragira mu kibaya ahitwa mu mbuga. Tubona inkoko yafashwe mu migano tujya kureba.

Rutsiro ni akarere k’imisozi miremire, kananyurwamo n’isunzu rya Congo-Nil (Ifoto/M.A Dushimimana)
Rutsiro ni akarere k’imisozi miremire, kananyurwamo n’isunzu rya Congo-Nil (Ifoto/M.A Dushimimana)

Tuhageze, tubona ikintu kimeze nk’isake nini cyane. Amababa yayo yari nk’ibyuma, mu maha hatukura nk’umuriro. Yari ifite inzara ndende cyane, hanyuma duhamagara abakuru baratubwira ngo ni inkuba.

Icyo gihe ntacyo yatugize, ntituzi n’aho yarengeye, twarigendeye turayihasiga.”

Uyu musaza yongeraho ko abayobozi bababwira ko inkuba ari umwuka ukonje uva hasi n’ushyushye uva hejuru ngo ariko ntibabihuza n’ukuri bo bibonera.

Eliezer we avuga ko ngo hari n’abajya babona amajyi y’inkuba mu kiyaga cya Kivu, dore ko hari igice cya Rutsiro gikora kuri iki kiyaga, akaba ari na yo mpamvu inkuba ikunda kubibasira.

Anavuga ko inkuba iba mu biti, igakunda cyane igiti cya gereveriya, ariko akanasobanura neza inkomoko y’inkuba mu buryo bw’ubumenyi (science), ibyo yigishijwe ariko akaba adahanya na byo neza.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro avuga aba baturage bahuza inkuba n’imigani yo mu Kinyarwanda, yahaga inkuba ishusho y’isake. Yemeza ko bamaze kugenda basobanukirwa uko bayirinda.

Ngo aba baturage basabwa kutajya iruhande rw’ibiti mu mvura, kutegera icyuma, kutitwikira umutaka ufite agasongero k’icyuma, kwambara inkweto ndetse no kudatega amazi mu mvura.

Abafite amashanyarazi mu ngo, basabwa gugura imirindankuba ku giciro kiri hagati y’amafaranga 1500 na 2000.

Ngo hari gukorwa ubushakashatsi ngo hagaragare impamvu akarere ka Rutsiro n’inkengero z’ikiyaga cya Kivu hibasirwa n’inkuba, bityo hafatwe ingamba zishingiye ku makuru afatika.

Ubundi inkuba ni iki?

Alphonse Hishamunda Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza no kubyitegura muri Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi, arasobanura byinshi ku nkuba: “Inkuba ni amashanyarazi yo mu kirere aturuka ku myuka ishyushye ituruka hasi, igahura n’ishyushye yo hejuru, uko yivangavanga igakubitana, hakaboneka umurabyo (amashanyarazi), bigakurikirwa n’urusaku ari rwo twita inkuba.

Bikubita biza ku isi bishaka icyo byahuriraho. Bikunda kuza bishaka ibyuma, inyubako ndende, umuntu uri hafi, igiti, mbese bipfa kubona icyo bihuriraho hasi.

Icyo bikubise ni cyo gihura n’ingaruka. Hari ibintu bizwi bisanzwe bitwara amashanyarazi ari byo bons conducteurs de l’electricité mu rurimi rw’igifaransa (ibiti bibisi, ibyuma, umuntu kuko aba yifitemo amazi, itungo…) ibyo byose bishobora gukubitwa.

Haba imfu, gukomereka, inzu kubera haba harimo ibintu bitwara amashanyarazi, insinga zidakoze neza na yo ishobora kugira ikibazo ikaba yashya.

Inkuba mu by’ukuri ni inkurikizi y’imyuka itandukanye ihura ifite charges positif na negatif (utuntu dutandukanye dukururana tukabyara amashanyarazi).”

Kuki inkuba yibasira imisozi miremire

Hishamunda akomeza agira ati “Ni ahantu hegereye amazi hakaba ya myuka izamuka mu kirere, hakaba n’icyo twita evaporation (amazi ahinduka umwuka), bituma mu kirere cyegereye ahari amazi cyane cyane ay’ikiyaga haba uruvange, hakaza igicu kinini cyane cyijimye kikaza kubyara imvura yo mu misozi. Si mu misozi miremire hose hakubitwa n’inkuba cyane, ni ahegereye amazi y’ibiyaga.”

Tanga igitekerezo