Asnah aragira inama abahanzi bakizamuka

0
Umuhanzi Asnah wahoze ari umukunzi wa Riderman (Ifoto/Internet)

Umuhanzi Mukasine Asinah winjiye mu muziki vuba, mu njyana ya Dancehall agira abahanzi bakizamuka inama yo gukorana n’abahanzi bafite ubunararibonye mu muziki.

Ibi Asinah, umaze umwaka umwe aririmba, abivuga agaragaza ko we aherutse gukorana indirimbo yitwa ‘Mountain’ na Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe Crew ryo muri Uganda.

Ikiganiro  Asinah yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

I R (Izuba Rirashe): Wabonye gute umuziki wo mu Rwanda?

Asnah: Umuziki uburyo nawubonye nasanze atari ibintu bigoranye cyane. Iyo uwukunda urawukora kandi bigakunda. Nubwo natangiye kuririmba umwaka ushize, ariko njyewe umuziki nawutangiye kera nkiri muto; nakundaga umuziki nakundaga no kubyina. Uburyo nyubona ubu ngubu mbona utera imbere buri munsi, uhereye nko muri za 2005 ukareba n’ubu ngubu ubona ko ugenda ukura vuba vuba. Urakura kurushaho kandi usigaye urimo n’amafaranga.

I R: Ni ibiki bigora umuhanzi ugitangira umuziki mu Rwanda? Wenda wihereyeho ibigoranye kurusha ibindi?

Asnah: Bigorana mu buryo butandukanye, nko ku ruhande rwanjye nivuzeho ibintu bingora cyane ni igihe kubera ko simbona umwanya uhagije. Uretse umuziki mfite akandi kazi nkora bityo umwanya w’umuziki ukaba muke cyane.

I R: Ubona bishoboka ko umuntu yatungwa n’umuziki?

Asnah: Yego birashoboka, umuziki wagutunga. Abenshi umuziki nyarwanda urabatunze kandi ugasanga ahubwo nta n’akandi kazi. Nanjye usanzwe ufite indi mirimo umuziki urangaburira. Ibihangano byonyine maze gushyira hanze byo byonyine bimaze gutuma ngaruza amwe mu mafaranga nabishoyeho. Muri Weekend iyo mfite ikiraka ngarura make nashoye nko mu gukora “Audio” (indirimbo y’amajwi) .

I R: Ni iyihe nama wagira abahanzi bakizamuka, ngo umuziki nyarwanda waguke?

Asnah: Ushyiramo imbaraga, ukabiha agaciro ukibuka ko hari abandi bahanzi bagutanze ukabigiraho. Umuziki ni ishuri ugenda wiga ibintu buri munsi. Uko uhuye n’abagutanze hari byinshi ubigiraho. Rero abakizamuka nabashishikariza ko bajya bajya hirya no hino bagakorana n’abantu batandukanye kuko binatuma umuziki wabo uzamuka cyane, nanjye nibyo ndi gukora.

Ikindi ntabwo ibyo wabyifasha wenyine uba unakeneye ko abantu bagufasha nk’itangazamakuru n’abandi bagushyigikira; ibyo biri mu bintu bishobora guhita bikuzamura vuba na vuba rero ugerageza kwiyegereza abantu nk’abo.

I R: Ni iyihe mishinga yawe mishya mu muziki?

Asnah: Mfite indirimbo mperuka gukorana na Weazle na Radio yitwa Mountain. Hashize ibyumweru bitatu tuyikoze. Mbafitiye n’indi mishinga nzatunguza abantu nzakorana n’abo muri Nigeriya.

Tanga igitekerezo