Aline Gahongayire na Miss Peace bazaha abana impano za Noheri

0
Abana bazaririmbana na Aline Gahongayire (Ifoto/Izubarirashe)

Umuhanzi Aline Gahongayire na Miss Kwizera Peace Ndaruhutse, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, barategurira abana impano za Noheri.

Ni mu gikorwa bise ‘Christmas Kids Festival’ kizaba kuwa 17 na 18 Ukuboza 2016 mu busitani bwa Macadamia Hotel ku Kicukiro, guhera saa tatu za mu gitondo (9am) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

Bavuga ko iri ari iserukiramuco rizajya riba ngarukamwaka, rigahuza abana mu mikino myinshi n’ibikinisho binyuranye ku bufatanye n’inzu y’ibikinisho by’abana yitwa Spider-Man Game Centre iri mu nyubako ya Makuza Plaza, mu Mujyi.

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Aline Gahongayire yavuze ko Christmas Kids Festival ari igikorwa kiri gutegurwa hagamijwe guhuriza hamwe abana bava mu miryango itishoboye n’abandi bana basanzwe bagasangirira hamwe umunsi mukuru wa Noheli hamwe bagahabwa n’impano zinyuranye na ‘Pere Noel’.

Yagize ati “mu guhuza aba bana hazabamo amarushanwa y’abana atandukanye harimo kubyina, kuririmba, kwerekana imideli, gushushanya n’ibindi bikorwa bishimisha abana.”

Hazerekanwa amafilimi y’abana bakuru (bari hagati y’imyaka 12 – 18).

Aline Gahongayire avuga ko mu gusoza iri serukiramuco azaririmbana n’abana afatanyije n’abandi bahanzi barimo Regy Banks n’abandi bazashimisha abana.

Umwana ufite itike azaba yemere gukoresha ibikinisho byose bizaba bihari ndetse azanahabwa impano ya Noheli, akaba anemerewe kujya mumarushanwa yose. Itike igura amafaranga ibihumbi bitanu.

Kwiyandikisha mumarushanwa byatangiye aho ubu biri kubera kuri Spider-Man Game Centre.

Aline na Miss Peace muri Christmas Kids Festival (IfotoIzubarirashe.rw)
Aline na Miss Peace muri Christmas Kids Festival (IfotoIzubarirashe.rw)

Tanga igitekerezo