Abasirikare b’u Rwanda, Uganda na Kenya biyemeje kunoza igenamigambi mu butumwa bw’amahoro

1
Abasirikare bakarishyaga ubwenge bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'ababigishaga (Ifoto/Umurengezi R)

Abasirikare 24 bo mu Rwanda, Uganda na Kenya nyuma y’ibyumweru bibiri bakarishya ubwenge ku micungire y’ibikoresho, baratangaza ko bifashishije ubumenyi bungutse bazaharanira kunoza igenamigambi bityo ubutumwa bw’amahoro bazoherezwamo buzabashe gutanga umusaruro.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwongereza, abo basirikare kuva ku wa 28 Ugushyingo 2016 bari bateraniye mu Kigo cy’u Rwanda cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri mu Karere ka Musanze, aho basangizwaga ubunararibonye ku micungire n’imikoreshereze y’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu butumwa butegurwa n’Umuryango w’Abibumbye(UN) bwo kubungabunga amahoro ahari intambara.

Abo basirikare bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza kuri ‘Liyetona Coloneli’; ni bo ahanini bayobora bagenzi babo mu butumwa boherezwamo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016 ubwo basozaga amasomo bahabwaga, bagaragaje ko basanze bahuriye ku kugira ‘ikibazo’ mu kunoza igenamigambi mu micungire y’abakozi n’ibikoresho.

Maj. Charles Tibabite Mirongo wo mu gisirikare cya Uganda(UPDF), yabwiye itangazamakuru ati “Ikibazo cyari gihari kandi gikomeye ni ukunoza igenamigambi mu micungire y’ibikoresho; ubwo iyo byageraga mu micungire y’ibikoresho wisangaga nta genamigambi wakoze, none ayo masomo avanyeho icyo kibazo; yatwongereye ubumenyi kandi buhagije.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri aya masomo yabaye ingenzi cyane kubera ko mu bihe byashize abasirikare bacu nta gaciro bahaga iby’imicungire y’ibikoresho n’igenamigambi, gusa ubu twamenye uko dushobora kunoza igenamigambi mu rwego rwo gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro.”

Maj. Moses Kamukama, wo mu gisirikare cy’ u Rwanda we agira ati “…hano mu Rwanda nk’abasirikare b’u Rwanda nubundi twabikoraga (…) twebwe twajyaga dukora igenamigambi dukoresheje inkingi enye ariko ubu noneho hiyongeyeho ebyiri, ubwo rero urumva hari ikindi kintu twiyongeyeho; nitujya muri UN ubwo bumenyi twakuye hano hari icyo bizadufasha mu kazi kacu ka buri munsi.

Asoza ku mugaragaro amasomo yahabwaga bariya basirikare, Maj. Marcel Mbabazi, umuyobozi ukuriye amahugurwa atangwa na Rwanda Peace Academy, yabasabye kutihererana ubumenyi bungutse ahubwo bagaharanira kubusangiza bagenzi babo basigaye kugira ngo ibihugu bahagarariye bizarusheho gusohoza kinyamwuga ubutumwa bwo kubungabunga amahoro byitabira.

Lt. Col Rupert Greenwood, umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Leta y’Ubwongereza gitanga amahugurwa ku mahoro ishami rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba(BPST-EA), atangaza ko igihugu cye cyemeye gufatikanya n’u Rwanda mu gutanga ariya masomo nyuma yo kumenya ko hakiri icyuho mu micungire y’ibikoresho mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ubwongereza butangaza ko buzakomeza gushyigikira imirimo itegura ababungabunga amahoro ikorwa n’u Rwanda hirindwa ko “Ibibazo bikomeye by’amakimbirane birushaho kuba bibi” hirya no hino muri Afurika.

Lt Col Rupert Greenwood
Lt Col Rupert Greenwood

Hirya y’inyigisho zahawe bariya basirikare, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali banasura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali; bakaba bashimangira ko muri izo ngendo bigiyemo byinshi bigiye kubafasha gutegura ahazaza h’ibihugu byabo mu by’umutekano.

Abasirikare 24 batangiye amahugurwa ku micungire y’ibikoresho mu butumwa bw’amahoro

Twitter: @Umurengezis

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo