Abanyarwanda banenga abahanzi mu buryo burengeje urugero –Nyamitali

0
Nyamitali Patrick (Ifoto/Inernet)

Patrick Nyamitali avuga ko abatanga ibitekerezo ku muziki w’ubu bakunze kuwunenga cyane, kandi bakagera aho batandukira.

Uyu muhanzi avuga ko ibyo bica intege cyane abahanzi, bigatuma n’abatawukurikiranira hafi bashobora kuwuhurwa.

Nyamitali agira ati “Hari ukuntu Abanyarwanda dufite ikintu cyo kunenga no kunegura usanga bisa nk’aho birengeje urugero. Iyo umuntu anenze icyo ukora ashobora yego kubikubwira, nabwo ariko biterwa n’uburyo yabikubwiyemo. Hari ukubwira ati ‘njyewe ibintu uko sinemeranya nawe kubera ko mbibona gutya na gutya. Ariko twebwe birarenza tukamera nk’aho turi kunegura.”

Yungamo ati “kunegura rero ntabwo biba bikiri kugira inama, ahubwo biba byabaye nk’ikintu cyo gusenya umuntu ugasenya n’ibyo akora.”

Kimwe mu byo Nyamitali ashingiraho ni ikijyanye n’uko abantu bakunze gutinda cyane ku kuvuga ko indirimbo nyarwanda zikorwa higanwa iz’ahandi. Ati “Abahanzi bazwi nk’abantu bashishura, bazwi nk’abantu bakora ibintu bitari iby’umwimerere.”

Ibi rero Nyamitali avuga ko byagombye guhinduka, kuko ibihangano byose bikorwa biba bitiganywe.

Nyamitali anakomoza ku kuvuga ko hari abanyamakuru bakunze ahanini gutara inkuru bagaragaza gusa ibibi byakozwe, bakirengagiza ibyiza biba byabaye, ati “kureba umuhanzi ukareba mu byo yakoze ugahita ubonamo gusa ibibi ni amakosa mu by’ukuri, njye niko mbibona. Mba mbona kunenga yego ari byo, dukwiriye kunenga ibibi byakozwe ariko tukagerageza no gutera ingabo mu bitugu umuhanzi ukavuga uti ‘Birahebuje kuba dufite Charly na Nina mu gihugu’ aho kugira ngo nujya gutara amakuru ku gitaramo cyabaye ujyayo uhita ureba gusa ikintu kibi cyabaye gusa.”

Nyamitali avuga ko abahanzi bafatiye runini igihugu, bakaruhura abantu bakabagira  inama n’ibindi. Anavuga kandi ko iyo umuhanzi nyarwanda ateye intambwe akajya ku rwego mpuzamahanga ajyana ibendera ry’igihugu.

Ati “Gukunda igihugu ntabwo ari ugukunda imisozi, ibiti, ibibaya na bya  bindi byose bitatse u Rwanda gusa, ahubwo ni no gukunda abakirimo. Igihugu ni Abanyarwanda, umuhanzi w’Umunyarwanda agira imvune ndende kugira ngo abashe gukora ikintu cyiza kuri Miliyoni 12 z’abatuye igihugu, birakwiye ko tubatera ingabo mu bitugu byose tubigiriye igihugu cyacu.”

Umva HANO indirimbo Wallah ya Patrick Nyamitali:

Tanga igitekerezo