Abahanzi bakwiye kumenya kwihangira imishinga mito – Mighty Popo

0
Mighty Popo

Murigande Jacques uzwi cyane ku izina rya Mighty Popo avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kugira ubumenyi ku kwihangira udushinga duto tubabyarira inyungu.

Uyu mwarimu w’umuziki asobanura ko ubu bumenyi bwafasha cyane abahanzi.

Asobanura ko mu gutangiza ishuri rya muzika bashyizeho amasomo yo kwigisha abifuza kuvamo abahanzi b’umwuga isomo ryo kwihangira udushinga duto, kugira ngo bazabyifashishe muri gahunda zabo z’umuziki.

Umva HANO indirimbo ya Mighty Popo:

Popo, wahawe igihembo cya ‘Juno Award’ avuga ko impano z’abahanzi zihujwe na gahunda zo kwihangira imirimo byateza imbere umuziki nyarwanda bikawagura abawukora bakarushaho kuwugeza kure, bya kinyamwuga.

Ikiganiro kirambuye:

IR: Kuki ishuri ryo ku Nyundo ritubatswe i Kigali?

Ibintu byose mu Rwanda byegerejwe abaturage. Ibintu byose ubu ntibicyubatse i Kigali. Hari zimwe mu nyubako zagiye zubakwa hirya ya Kigali kugira ngo zinafashe abaturage bahatuye, ariko icy’ingenzi ni uko ishuri abaryigamo ari abanyagihugu. Ikindi ni uko ishuri abaryigamo basabwa kuribamo, rero rifata abanyeshuri bo hirya no hino mu gihugu ku buryo aho ryubatse bidateje ikibazo. Ahubwo ni n’ahantu heza, kandi hari hasanzwe hubatse ishuri ry’ubugeni. Ni umuryango mwiza mugari w’abanyabugeni.

Mu gutoranya abanyeshuri twabonye abana bafite impano zikomeye. Abenshi kwari ukuririmba, aho washoboraga kwibonera ko bakeneye gusa gushyigikirwa ngo bakuze izo mpano zabo. Bagaragazaga ko bafite impano pe. Mu majonjora ya nyuma twafashe 30 bonyine mu barenga 70 twabanje guhitamo mu majonjora ya mbere. Nabo bari baratoranyijwe mu bantu 400 bose. Kandi twari dufite umubare muto ntarengwa twagombaga guhitamo.

IR: Ni ibiki wibuka ku majonjora y’abahanzi mwatoranyije?

Hari harimo abasekeje, n’abandi bafite impano zikora ku mutima. Hari bamwe nibuka ko baje batanazi gucuranga, ariko gusa bishimiye kuza kugerageza amahirwe yabo kuko bumvise ko ari ishuri rya muzika. Ariko nibuka ko hari harimo n’abandi bayitwayemo neza cyane. Abenshi ni n’abarangije uyu mwaka. Ni abanyeshuri beza cyane, nizere ko bazanavamo abazayobora umuziki wibyamamare bishya mu muziki nyarwanda.

IR: Ishuri ryo ku nyundi rifite abarimu n’abanyeshuri bangahe?

Ubu twagombaga kuba dufite abanyeshuri 90, ariko hari 4 cyangwa 6 bavuyemo, ubwo rero tubara ko dufite abari hagati ya 84 na 83. Umwaka ushize wa 2015 ho twari dufite abanyeshuri 60 n’abarimu 7, gusa abarimo bo 6 nibo bahoraho, harimo na njye. Hari abandi tugira bava hanze, bakava muri Amerika, muri Canada, abandi bakava mu Burayi.

IR: Ni gute mwibanda ku gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ubumenyi?

Hano hari ibyo twita ‘CBT – Competence Based Training’, aho twigisha ahanini tugendeye ku gushyira mu bikorwa. Ibintu byose bisaba kubishyira mu ngiro. Niba ushaka kwiga uko wabaza umuntu, wigishwa n’uwabikoze mbere, wakoze akazi ko kubaza abantu. We akwigisha agufasha kubikora nawe. Twigisha amasomo make, n’ibikorwa byinshi. Ntidukunze gutanga ibizamini byanditse, ahubwo tugusaba gukora ibyo wigishijwe, nuko tukaguha amanota tugendeye ku byo wakoze. Aho umwarimu ashobora kubano uko umunyeshuri yumvise neza agendeye ku bikorwa n’akazi yakoze. Rero n’aya masomo y’umuziki ari mu byo twita TVET, Technical Vocational Education and Training. Ibyinshi biba ari ibikorwa.

IR: Abanyeshuri barangije umuziki ku Nyundo bazajya ku ruhando mpuzamahanga bate?

Abarangije uyu mwaka, reka tuvuge wenda bagiye nko muri Koreya kwigisha umuziki; bafite ubushobozi bwo kuba babigisha umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. Aho bakwigisha umuziki wenda w’u Rwanda, ariko mu buryo abo muri Koreya bashobora kumva. Bagiye nko gucurangayo, bashobora kubacurangira bakishima ibyo babaririmbiye. Bo bari ku rwego rwo gufatwa nk’abanyamwuga bandi. Rero bazi uko bakigaragaza neza, n’uko bategura ibyo bakwerekana bigashimisha ababireba. Bazi neza uko bakora ibijyanye n’ubucuruzi mu muziki. Rero nko mu gihe bajya mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi, bazigaragaza nk’abanyamwuga. Hose ku Isi bajya, babibasha.

IR: Ese abarangije bashobora kuzihangira imirimo?

Igihugu kirifuza ko abahanzi bamenya uko bakwihangira imirimo, nibyo twabigishije. Twabigishije ibijyanye no kwikorera mu bijyanye no gukora ubucuruzi mu by’umuziki. Abahanzi bakwiye kumenya kwihangira imishinga mito. Bigishijwe uko batangiza udushinga duto mu muziki. Ariko nibanashaka gukomeza kujya kwiga umuziki muri Kaminuza, bazaba bafite ubwo bumenyi bw’uko bakwitangiriza udushinga duto n’uko babikoramo ubucuruzi. Ikindi bize ni ukurwanya ubukene mu Rwanda. Igihugu kirifuza ko nta wasigara muri iyi gahunda, harimo n’abahanzi.

IR: Abarangije uyu mwaka mubitezeho iki?

Abanyeshuri barangije muri iri shuri tubitezeho ko bazafasha umuziki nyarwanda. Nibo bagiye kuba abanyamuziki ba mbere mu gihugu babifitiye impamyabumenyi. Ntibisobanuye ko hadasanzweho abanyamwuga, oya! Hari abasanzwe ari abanyamwuga buzuye mu Rwanda. Abarangije rero nabo batangiye gutungwa no gukora umuziki, mu byiciro ibyo ari byo byose barimo. Bashobora gukora umuziki bagahembwa nk’abanyamwuga, noneho banabifitiye impamyabumenyi.

IR: Uwifuza kwiga umuziki ku Nyundo bimusaba iki?

Kugira ngo wemererwe kujya mu majonjora y’ishuri ugomba kuba wararangije amashuri 9 y’ibanze, wararangije Tronc-Commun. Ikindi ugomba kuba ufite impano. Ikindi ugomba nanone kuba wifuza kuba umunyamuziki w’umwuga, wifuza gukora mu bijyanye n’ubugeni cyangwa se ubuhanzi. Twakira abanyeshuri bari hagati y’imyaka 14 na 19, ariko ntabwo tujya dukunda gukumira ku myaka cyane. Tuba dushobora gufata n’abakuze, iyo biyemeje kumara imyaka 3 yose bakiga gahunda zose z’ishuri. Ni gahunda z’amasomo y’imyaka itatu biga.

IR: Abanyeshuri bashya bazatangira ryari?

Buri gihe dutangira kwakira abanyeshuri bashya mu mezi y’Ugushyingo, Ukuboza na Mutarama. Dufata abanyeshuri 30 gusa buri mwaka. Ntidufite ubushobozi buhambaye, kuko tuba tugomba kuzabatunga ku ishuri.

Popo, niwe watangije iserukiramuco ngarukamwaka ryitwa ‘Kigali Up’.

Ibi byose yabisobanuye mu kiganiro kirambuye Izubarirashe.rw twashyize mu Kinyarwanda, dukesha ikiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru wa Ambasade ya Koreya mu Rwanda https://www.facebook.com/pg/RwandaKorea/photos/?tab=album&album_id=1263738930333863

Mighty Popo amaze gushyira hanze Album esheshatu zirimo iyo yise “Muhazi” na “Gakondo”.

Twitter @dean_irak https://twitter.com/dean_irak

Tanga igitekerezo