Abafite ubumuga bagiye gukina Volleyball ikinirwa ku musenyi

1
Nzeyimana Célestin Umuyobozi wa NPC Rwanda

Abafite ubumuga bakina Sitting Volleyball bateguriwe amarushanwa ya Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Sitting Volleyball) azabera mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016.

Amakuru ikinyamakuru izubarirashe.rw gikesha ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) avuga ko gutegura iyi mikino ya Beach Sitting Volleyball ari uburyo bwo gukomeza kwagura siporo y’abafite ubumuga.

Mutangana Dieudonné visi Perezida wa NPC Rwanda yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko ari amakipe y’abagabo gusa azitabira iyi mikino ya Volleyball ikinirwa ku musenyi. Abakinnyi bazitabira iyi mikino ni abaturuka mu ikipe ya Gisagara, Kigali izaserukirwa n’amakipe abiri, IPRC Kicukiro, Rurindo na Rubavu.

Beach Sitting Volleyball si umukino uratangira kuboneka mu mikino Paralempike, ariko umuyobozi wa NPC Rwanda ari we Nzeyimana Celestin yavuze ko iyo batangiza imikino ikiba kigamijwe atari ukwitabira amarushanwa mpuzamahanga, ahubwo icyingenzi ari uko abafite ubumuga bakina ari benshi bityo bakarushaho kuva mu bwigunge.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo