Rabadaba asanga umuco ukizitiye abahanzi nyarwanda

0

Umuraperi wo muri Uganda Rabadaba yasohoye indirimbo yise “Body” yaririmbanye n’Umunyarwandakazi Jody Phibi.

Mu gushyira hanze iyi ndirimbo ariko Rabadaba yatangaje ko yatunguwe cyane n’imyitwarire ya Jody, kuko hari amwe mu magambo y’iyi ndirimbo yatinyaga kuririmba, amwereka ko atajyanye n’umuco nyarwanda.

Abinyujije kuri Radiyo City yo muri Uganda, uyu muhanzi Rabadaba uzwi cyane mu ndirimbo Bwekiri yavuze ko iki kikiri ikibazo kikizitiye umuziki nyarwanda.

Yagize ati “Icyo navuga ku muziki nyarwanda, u Rwanda ruratandukanye cyane n’iwacu muri Uganda. Baracyatinya cyane umuco, ubwo twakoranaga indirimbo na Jody, wabonaga afite ubwoba bwinshi cyane yanga kwirekura, hari amagambo amwe yageragaho agatinya akavuga ati ‘Oya, sinshobora kuririmba ayo magambo, ubwo se abantu bazabyumva bate?’

Aha Rabadaba avuga ko amwe muri ayo magambo Jody yatinyaga kuvuga ari ‘tigisa (zunguza) umubiri wawe’.

Rabadaba akagira ati “[Jody] yaravugaga ati “ese navuga ayo magambo abantu bakazayumva hano iwacu babifata gute se ubwo?”

Uyu muraperi avuga ko yaje gutinyura Jody, amwereka ko kuvuga amagambo amwe n’amwe mu ndirimbo uririmba nta kibazo abantu bakagombye kubigiraho.

Avuga kuri iyi ndirimbo, “Body” yakozwe na Theweezy, Rabadaba yavuze ko ari indirimbo ibyinitse, kandi yizeye neza ko iri mu zizakundwa cyane muri Uganda no mu Rwanda, iramutse icuranzwe cyane.

Rabasaba uherutse mu Rwanda, ari naho bafatiye amajwi ya “Body” asobanura ko mu byumweru bibiri bazaba bashyize hanze amashusho yayo.

Uretse Jody, mu myaka itatu ishize, Rabadaba yaherukaga gukorana indirimbo ‘Intego’ na Urban Boyz.

Tanga igitekerezo